Home Imikino Amasake y’ubufaransa ashonze amashitani y’umutuku mu gikombe cy’isi

Amasake y’ubufaransa ashonze amashitani y’umutuku mu gikombe cy’isi

1307
0

Ikipe y’igihugu y’ubufaransa y’umupira w’amaguru izwi ku izina rya Le coq gaulois kuri uyu wa kabiri yateye intambwe yo kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’isi kiri kubera mu gihugu cy’Uburusiya uyu mwaka.

 

Ubufaransa bubigezeho bumaze guhigika ikipe y’ububirigi izwi ku izina rya le diabre Rouge ku tsinzi y’igitego kimwe ku busa,ikipe y’ububirigi nayo yahabwaga amahirwe yo kuba yakomeza bitewe n’abakinnyi bayo beza barimo Eden Hazard,Kevin De Bruyne na Romelu Lukaku.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 51 gitsinzwe na myugariro w’Ubufaransa Samuel Umtiti, Ikipe y’ububirigi yakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo yishyure ariko umukino urangira ari kimwe ku busa

Ikipe y’Ubufaransa itegereje ikipe iri burokoke hagati y’ikipe y’ubwongereza na Korowasiya, amakipe yombi azakina kuri uyu wa gatatu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here