Home Imikino Cristiano Ronaldo yavuze ijambo mu cyarabu, bishimisha benshi

Cristiano Ronaldo yavuze ijambo mu cyarabu, bishimisha benshi

1435
0

Cristiano Ronaldo, umunaportugal w’icyamamare mu mupira w’amaguru kuri iki cyumweru yavuze ijambo ry’icyarabu bituma abarabu benshi babumukundira.

inkuru dukesha dailypakistan ivuga ko ubwo Cristiano yaganiraga n’abakunzi be kuri Instagram, bamwe mu bafana be b’abarabu bamusabye kuvuga icyarabu, abasubiza ko nta cyarabu azi,ariko azi gusuhuzanya agira ati “salam alaikum”.ibi bikaba byarashimishije abarabu muri rusange na bamwe mu bayislamu bakurikirana iby’umupira w’amaguru.

Ubusanzwe abarabu ni bamwe mu batuye isi bakunda kumva umunyamahanga avuga ururimi rw’icyarabu, abakurikirana uyu mukinnyi bo mu bihubu by’abarabu, babyakiranye ibyishimo kuba umukinnyi nk’uwo w’icyamamare ashobora kuvuga ijambo ry’icyarabu mu buryo batakekaga.

Cristiano Ronaldo kuri ubu akinira Juventus de turin yo mu butariyani ariko akaba yaragiriye ibihe byiza mu ikipe yo Real Madrid yo muri Espanye,yayimazemo imyaka 9, ni umwe mu bakinnyi b’ibihangange mu mupira w’amaguru.Ahora ahanganye bikomeye n’umunya Argentine Lionel Messi ku kwitwara neza.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinnyi bazi kwigarurira abakunzi batandukanye bo ku isi , bitewe n’ibikorwa asanzwe akora birimo iby’ubugiraneza birimo mko kuba atanga amaraso yo gufasha abarwayi.akunze no kugaragara mu bikorwa byo gufasha ababuze ubushobozi bwo kwivuza mu bitaro hirya no hino ku isi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here