Home Imikino Kiyovu Sport itsinze Rayon Sport, Biryogo ubuzima bwari bwahagaze

Kiyovu Sport itsinze Rayon Sport, Biryogo ubuzima bwari bwahagaze

2114
0

Shampiyoni y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ARPL kuri iki cyumweru yari yakomeje umunsi wawo wa gatandatu, aho hari hitezwe umukino ukomeye kandi w’abakeba wahuje Kiyovu Sport na Rayon Sport, umukino warangiye Kiyovu Sport itsinze Rayon sport 2-1.

Ni itsinzi ibonetse nyuma y’imyaka irenga itandatu abayovu batazi gutsinda Rayon Sport, uretse kunganya gusa.

Kiyovu niyo yatangiye ifungura amazamu(Photo:Igihe)

Nyuma y’uyu mukino, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, abafana ba Kiyovu benshi babarizwa mu gace ka Biryogo, bafunze umuhanda kubera kwishimira itsinzi bakuye kuri Rayon sport umukeba w’ibihe byose.

Ibyishimo by’’abafana ba Kiyovu byari bimeze nk’ikipe yishimiye ko itsinze igikombe cya Shampiyona.

Ibyishimo byari byose ku bafana ba Kiyovu mu Biryogo

Umwe mu basaza bafana ikipe ya Kiyovu Sport wadutangarije ko yayifanye ikivuka yavuze ko gutsinda Rayon Sport ari bimwe mu binezeza abakunzi bose ba Kiyovu bikabatera umunezero udasanzwe, kwishimira itsinzi bakaba bari bamaze igihe kirekire batabona itsinzi kuri Rayon Sport.

Minani Hemedi uyobora abafana ba Kiyovu, kuwa gatandatu yari yatangarije radio na Televiziyo 10 ko Kiyovu ari nka Adamu Rayon ari Eva.

Mu mihanda byari ibicika

ibyishimo by’abafana ba Kiyovu byo gutsinda ikipe ya Rayon sport byakomeje kugeza mu masaha ya Saa tanu, amaresitora n’aho bacururiza ikawa na Teveri (the vert) mu gace kose ka Biryogo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here