Home Amakuru Menya impamvu abayislamu bo mu Rwanda biswe “abaswayire”

Menya impamvu abayislamu bo mu Rwanda biswe “abaswayire”

1362
0
  • Amashuri ya mbere mu Rwanda yigishaga mu giswayili
  • Nyuma yo guca igiswayire cyasigaranye abayislam gusa
  • Ikinyarwanda cyungutse amagambo menshi avuye mu giswayire
  • Igiswayire cyacitse mu misigiti mu mwaka w’1985 bikozwe na Sheikh Abdulkarim Harelimana wabaye minisitiri nyuma ya genocide.

Abazungu binjira mu Rwanda baje bafite abasemuzi bakoresha ururimi rw’igiswayire kuko benshi banyuraga mu bburasirazuba bw’afurika cyane cyane mu gihugu cya Tanzania.Iki gihugu cyari cyaramaze kugerwamo n’abarabu ari naho ururimi rw’igiswahili rukomotse

Mu kiganiro twagiranye n’umusaza Munyentari Sudi, umwe mu nararibonye z’abayislamu mu Rwanda wanakurikiranye amateka y’u Rwanda by’umwihariko ay’abayislamu avuga ko ubuswayire bujyana n’ijambo igiswahili kandi uwitwa umuswayire agomba kuba avuga igiswahili gusa ngo iri jambo rikaba ritarafashe abantu bose bavugaga igiswayire icyo gihe ko ahubwo ryafashe abayislamu gusa.

Munyentwali avuga ko abazungu, abamisiyoneri, abahinde n’abarabu baje mu Rwanda bavuga igiswayire, ku buryo ururimi rwa mbere rwakoreshejwe mu burezi bw’u Rwanda rwari igiswayili kugeza mu mwaka w’1925.

Aho uyu musaza agaragaraza ko abari bazi igiswayile mu Rwanda atari abayislamu gusa kuko n’abakoreraga abazungu bari bazi igiswayire, ndetse n’abashefu bari bakizi kuko arirwo rurimi bavuganagamo n’abazungu.

Nyuma yo kubona ururimi rw’igiswayile rugenda rukura kandi rukoreshwa cyane n’abanyarwanda, rwarazanywe n’abarabu b’abayislamu, abazungu batangiye kubona ko ntacyo bakoze rushobora kuzitabirwa n’abanyarwanda bose bigatuma baba abayislamu ntibabashe kubayobora barukura mu burezi mu mwaka w’1925.

Abazungu kandi ngo basabye abakozi babakorega mu biro gutangira gukoresha ikinyarwanda aho gukoresha igiswayile ariko ntibyakunze kuko bakomeje gukoresha igiswayire kuko batigeze biga ikinyarwanda.

Munyentwali avuga ko abamisiyoneri bahise bitandukanya n’igiswayire ariko ko muri Riturujiya yabo igiswayire gisigaramo ndetse kinayoboye izindi ndimi kubera ko amagambo y’ibanze yari igiswayire aho atanga urugero nk’ijambo Mungu bisobanura imana ryakomeje gukoreshwa,Malaika,inema, Umutagatifu, aya magambo yose akaba agikoreshwa kugeza magingo aya.

Kuki ururimi rw’igiswayire rwasigaye ku bayislamu gusa?

Nyuma yo guca ururimi rw’igiswayire, mu nzego zose z’igihugu mu gihe cy’ubukoroni, rwasigaye ari ururimi rukoreshwa n’abayislamu mu buzima bwabo bwa buri munsi banarukoresha mu myigishirize yabo byatumye bavuga ko islam ari idini ry’abanyamahanga, kuko n’umunyarwanda wabaga umuyislam yahitaga atangira gukoresha ururimi rw’igiswayire.

Mzee Munyentali avuga ko ururimi rw’igiswayire ku bayislamu rwakomeje gukoreshwa mu nyigisho zo mu misigiti kugeza mu mwaka w’1985, bikuweho na Sheikh Abdul Karim Harelimana n’itsinda yari ayoboye bifuza ko mu misigiti havugwa ikinyarwanda.

Igiswayili cyakomeje kwitwa ururimi rw’abayislamu ku buryo n’umuntu winjiraga idini ya Islam, abandi banyarwanda bavugaga ko yinjiye idini ry’abantu bavuga igiswayire abantu b’abanyamahanga.

Nanone kandi uyu musaza avuga ko abaswayile byari bifite ubundi buryo byumvikanaga kuko umuntu wese wabaga mu mujyi imikorere n’imiterereze ye yabaga itandukanye n’iy’umuntu wo mu cyaro, aho atanga urugero nk’ubucuruzi akenshi habagamo uburiganya n’ubutiriganya bityo ukoresha ubwo butiriganya akitwa umuswayire nko kuvuga umuntu ufite imigirire idakwiye.

Kuva mu mwaka w’1926, kuvuga igiswayire nticyigeze gitandukanwa no kucyitirira abayislam n’idini ya islam ndetse kuvuga umuyislam bikaba byarasobanuraga kuvuga umuswayire.

Igiswayire cyagize ingaruka nziza ku banyarwanda

Umusaza Munyentwali avuga ko ururimi rw’igiswayire rwagize ingaruka nziza ku muco w’abanyarwanda aho abanyarwanda bahungukiye amagambo menshi akoreshwa mu ndimi nyinshi harimo n’ikinyarwanda amwe muri yo akaba ari amatirano yakuwe mu giswayire,ingero zitangwa zikaba ari nk’ibati, idirishya,ipata,igitanda,igorofa,itafari,inguni,ingufuri,umusumari,umucanga, umusingi, umufundi,urukuta,ikabutura,iperereza,gereza,icyayi,icupa,icyapa, ,igikombe,igitabo,igitambaro,iduka,ikiyiko,ikaramu,ikawa,igikoni,isaha,isoko, isabune,isafurika,isukari,itunda,ipata,umunzani,umwalimu,umuceri,umuganga, zahabu,umujyi,umupira n’ayandi menshi cyane

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here