Home Amakuru Perezida Kagame yahaye imbabazi umwana wahamwe n’icyaha cy’iterabwoba

Perezida Kagame yahaye imbabazi umwana wahamwe n’icyaha cy’iterabwoba

2321
4

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa gatatu riha imbabazi abana 16 batsinze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Perezida Paul Kagame mubo yababariye harimo umwana wari wahamwe n’icyaha cy’iterabwoba.

Umwe mu bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika ni uwitwa Uwamahoro Salma wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, urukiko rukaba rwari rwaramukatiye imyaka 10 aho yarasigaje imyaka umunani.

Uyu mukobwa wari umaze imyaka ibiri muri Gereza, ni umwe bagejejwe imbere y’ubutabera tariki 15 Gashyantare 2017, ubwo hatangiraga urubanza mu mizi, ubushinjacyaba busaba ko abo bwari bugejeje imbere y’ubutabera bagera kuri 44 baburana mu muhezo kubera impamvu z’umutekano w’igihugu.

Tariki ya 4 Mata 2017, urukiko rwize ku kibazo cy’abo bana urukiko rw’ababuranisha rubifitiye ububasha, niba ari urukiko rukuru cyangwa se ari urukiko rwisumbuye mu rugereko rw’ihariye ruburanisha abana.

Tariki ya 2 Gicurasi uwo mwaka, nibwo urukiko rukuru rwemeje ko abana bane barimo Nkundimana Husein wavutse mu mwaka 2000, Tuyizere Hassan wavutse 1999,Uwamahoro Salima wavutse mu mwaka w’2002 na Manirafasha Asumani wavutse mu mwaka 1998

Nkundimana Husein na Tuyizere Hassan urukiko rwisumbuye rwabagize abere ku byaha baregwaga, abandi babiri barimo Uwamahoro Salma na Manirafasha Asumani bahamwa n’ibyaha bifitanye isano n’ibyaha by’iterabwoba bakatirwa imyaka 10.

Umwaka ushize, Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 18 nabo bari batsinze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange.

Abana 16 bahawe imbabazi na Perezida wa Repbulika batsinze ikizamini cya leta (Photo Igihe)

4 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here