Home Amakuru Abayislamu bo mu Rwanda barashishikarizwa gukora Umrah

Abayislamu bo mu Rwanda barashishikarizwa gukora Umrah

1653
0

Amakuru aturuka mu muryango w’abayislamu mu Rwanda RMC aravuga ko gukora umutambagiro muto uzwi ku izina rya Umrah uri gutegurwa mu kwezi kwa gatatu, ukaba nawo ubera mu gihugu cya Arabiya Sawudite mu mujyi wa Makka.

Mu kiganiro umuyoboro wagiranye na Sheikh Murangwa Djamilu ukuriye ishami ry’ibwirizabutumwa n’imigenzo y’idini muri RMC akaba ari nawe ushizwe iki gikorwa, yadutangarije ko koko bari gutegura Umrah, kandi ko batangiye kwandika abashaka kujyayo.

Ati: “twatangiye kwakira abashaka kujya muri Umrah nka kimwe mu bikorwa byo mu idini ya Islam kandi bifite agaciro, Umrah twayibwiwe n’Intumwa y’Imana ko uzayikora Imana imubarira ibyaha biri hagati ya Umrah n’indi, bityo tukaba twarashyizemo imbaraga kugira ngo n’abayislamu bayikore”

Yanavuze ko Umrah ikorwa igihe cyose mu gihe umuntu afite ubushobozi bitandukanye na Hijja ikorwa mu kwezi kwa 12 mu mezi ya Kislam.

Sheikh Murangwa kandi yavuze ko imwe mu mpamvu ituma bategura Umrah atari iyo kubona amafaranga nkuko bamwe bashobora kubivuga ko ahubwo biyemeje gufasha abayislamu bo mu Rwanda no mu bindi bihugu birukikije gukora imwe mu migenzo ikomeye mu idini ya Islam

Yagize ati: “abanyarwanda bajyayo ntabwo ari benshi, niyo mpamvu turi kubikangurira abantu, kugira ngo turebe ko babasha kubahiriza umugenzo ukomeye mu migenzo y’idini ya kislam, kugira ngo bajye ahantu hatagatifu, ni umugenzo mwiza ukomeye twigishijwe n’intumwa y’Imana Muhamad Imana imihe amahoro n’imigisha, bagasura ahantu hatagafitu hose”

Agaruka kuri iki yagaragaje ko kugira ngo umunyarwanda akore Umrah bimusaba amadorari 1500 y’amerika ajya kungana miliyoni n’igice z’amafaranga y’ u Rwanda, agakora ibikorwa byose byo muri uwo mutambagiro muto,  bitandukanye nayishyuzwa n’ibihugu bituranye n’u Rwanda byo biri hagati y’2000 n’2500.

Imwe mu mpamvu ituma umutambagiro muto Umrah uhenduka bitundukanye na hijja ni uko ari igikorwa cy’itegeko gitegurwa na leta mu gihe Umrah yo itegurwa n’umuntu  cyangwa itsindary’abantu bagakora gahunda zabo uko babishaka kuko atari igikorwa rusange, bigatuma ibintu byinshi bihenduka birimo ingendo n’amahoteri.

Nkuko bivugwa n’uyu muyobozi w’iki gikorwa cyo kujyana abagiye gukora Umrah bari hagati ya 5 n’10 buri mwaka bikaba bitandukanye n’abajya mu mutambagiro mutagatifu (Hijja) aho bakira abantu bari hagati ya 80 n’100.bityo bakaba bifuza ko abajyayo bagenda ari benshi.

Sheikh Murangwa avuga ko kuri ubu abanyarwanda bashaka gukora uwo mutambagiro bari kwiyandikisha mu musigiti wo mu mujyi rwagati aho ibiro bya Baytul mal bikorera, biteganijwe ko icyiciro cya mbere kizahaguruka i Kigali tariki 11 mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ikindi cyiciro kikazagenda mu kwezi kwa Ramadhan uyu mwaka

Uretse gutwara abanyarwanda RMC ivuga ko yafunguriye amarembo n’abatuye mu bihugu bikikije u Rwanda cyane cyane Abatuye mu bice bya Goma na Bukavu muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo n’Abarundi,Abanya Uganda ndetse n’Abatanzaniya.

U Rwanda nirwo ruca amafaranga make yo gukora umutambagiro mutagatifu Hijja ndetse na Umrah kuko mu gihe guhagurukira mu Rwanda gukora Hijja bisaba amadorali 3500 mu bihugu bikikije u Rwanda igiciro kiba ku madorali 4500, mu gihe Umrah ho mu Rwanda ari amadorali 1500 ibihugu bikikije u Rwanda byishyuza amadorali ari hagati y’ 2000 na 2500.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here