Home Amakuru RMC n’abafatanyabikorwa bawo biyemeje gukorera hamwe

RMC n’abafatanyabikorwa bawo biyemeje gukorera hamwe

2415
2

Kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe, umuryango w’abayislamu mu Rwanda RMC wagiranye inama n’abafatanyabikorwa bawo bagizwe n’imiryango ikora ibikorwa bifasha abayislamu mu Rwanda yaba ishingiye ku Rwanda no hanze yarwo.

Bamwe mu batanze ibiganiro bigamije kugaragaza  uburyo umuryango w’abayislamu mu Rwanda wakorana n’iyi miryango byatanzwe bagaragaje ko umubano w’iyi miryango na RMC wari umaze igihe utameze bitewe n’uburyo imikorere n’imikoranire y’impande zombi yari yifashe nabi.

Abatanze ibiganiro bose bagaragaje ko abafatanyabikorwa n’umuryango w’abayislam mu Rwanda bose bafite inyungu yo gukorera hamwe kuko aribwo batahiriza umugozi umwe bagateza imbere abayislam bari hirya no hino mu gihugu.

Sheikh Kabiriti Uthman na Sheikh Muhoza Issa bafite imiryango ikorera mu Rwanda batangarije umuyoboro ko kimwe mu bibazo bikomeye byabayeho mu bihe byashize hagati ya RMC byari bishingiye ku myumvire y’imikorere n’imikoranire yatumye ibikorwa bisa nkaho bidindiye.

Sheikh Kabiriti Uthman uyobora umuryango Ashakirina ukorera mu majyepfo y’igihugu yatangarije umuyoboro ko kimwe mu byatumye mu bihe bishize harabayeho imikorere mibi hagati y’abafatanyabikorwa na RMC ari uko imyumvire itari imwe bituma batumvikana.

Imbogamizi twahuye nacyo cyari ikibazo cy’imyumvire yari hagati y’abafite imiryango ifite imishinga, bamenyereye imikorere idashyize hamwe ya nyamwigendaho nkuko byahoze cyera, ariko twaricaye tubyumvikanaho kandi ubwumvikane bwaraje”

Sheikh Muhoza Issa uyobora umuryango mpuzamahanga EHE umaze imyaka ine ukorera mu Rwanda mu ntara y’iburasirazuba nawe yemeza ko ikibazo cyari gihari cyari icy’imikorere.

ikibazo cyabayeho cyari imyumvire gusa n’uburyo bwo gusobanuramo ibintu, ariko mu by’ukuri igitekerezo cyari cyiza kandi gifite akamaro yaba muri sosiyete y’abanyarwanda na sosiyete y’abayislamu byumwihariko, ariko uko iminsi yagiye ishira abantu bagiye babyumva ari nayo mpamvu imiryango myinshi imaze kwemera gusinyana amasezerano na rmc”

Muri iyi nama y’umunsi umwe, abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bwa RMC bemeranyije ko bagiye gukorera hamwe bose bagamije gufasha umuryango nyarwanda cyane cyane abayislamu gukorera hamwe bagamije kuzamura iterambere ry’abayislam n’abanyarwanda muri rusange, biyemeza kurushaho  guhanahana amakuru ku bikorwa bakora umunsi ku wundi mu bwumvikane no mu bworoherane.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yatangaje ko bifuje guhura n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mikorere n’imikoranire no guhuza ibikorwa.

Sheikh Salim avuga ko, RMC ikibazo gikomeye yari ifite cyari uko hari imiryango myinshi yakoraga ibikorwa by’ibwirizabutumwa muri islam ariko nta buhuzabikorwa bwabagaho, aho atanga urugero rwaho hari ibikorwa byahuriraga mu gice kimwe cy’igihugu bikorwa n’imiryango irenze umwe nyamara hari ahandi naho hakeneye ubufasha.

Ingero zirahari, hari igihe usanga nko kubaka umusigiti nka ADEF ikawubaka mu bugesera, Muslim Aid nayo ikawubaka, EHE nawo igategura kuwubaka n’abandi, icyo ubu turi gukora ni uguhuza ibikorwa no kubereka ahakenewe ubufasha”

Kuri ubu umuryango w’abayislam mu Rwanda uravuga ko uri gukorana n’imiryango  irenga 12 ikora ibikorwa mu Rwanda hakaba hari n’indi miryango 6 yasabye gukorana n’umuryango w’abayislamu mu Rwanda.

2 COMMENTS

  1. Ndashimira impinduka zabaye mu muryango w’abayislamu mu Rwanda, imikorere yarahindutse mu buryo bugaragara kandi ubuyobozi buriho ubu bumaze gukosora byinshi.
    Mu bibazo byariho ni imikorere y’imiryango y’abafatanyabikorwa itari binoze kuko nta ruhare Umuryango wa’abayislamu mu Rwanda (RMC) wabigiragamo nyamara ari wo Uzi ibyo abayislamu bo mu Rwanda bakeneye n’aho bikenewe.
    Ntabwo byumvikana ukuntu umuterankunga yavaga mu mahanga akaza akajya mu byaro kubaka imisigiti bitabanje kwemezwa n’ubuyobozi bwa RMC.
    Nyakubahwa Mufti W’u Rwanda mukomereze aho munoze iyo mikorere turabashyigikiye, kandi turanashimira abo bafatanyabikorwa bamaze kwemera imikoranire myiza n’ubufatanye.
    Imana ikomeze ibashoboze kuzuzanya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here