Home Amakuru Abanyeshuri biga muri Arabiya sawudite bamuritse umuco w’u Rwanda

Abanyeshuri biga muri Arabiya sawudite bamuritse umuco w’u Rwanda

2433
0

Abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu gihugu cya Arabiya sawudite guhera kuwa gatatu tariki ya 27 Gashyantare bari mu iserukiramuco mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 8, ribera muri kamunuza ya Kislam y’i Madina (Islamic University of Madinah)  iri mu mujyi mutagatifu wa Madina mu gihugu cya Arabiya Saudite ryitabiriwe n’ibihugu 80 byo hirya no hino uku isi, ritegurwa rikanabera muri iyi kaminuza.

Aba banyeshuri b’abanyarwanda  biga muri iyi kamunuza nabo bakaba barahawe umwanya bamurika umuco w’u Rwanda ndetse banagaragaza bimwe mu bitatse u Rwanda birimo nko kwerekana amateka y’u Rwanda ndetse n’indyo nyarwanda n’izitekerwa mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na umuyoboro, umuyobozi w’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu gihugu cya Arabiya Saudite Nshimiyimana Mubaraka, yavuze ko abanyarwanda mu rwego rwo guhesha ishema igihugu cyabo no kumenyekanisha u Rwanda Nshimiyimana muri gahunda ya Visit Rwanda ku bitabiriye iri serukiramuco.

Uyu  muyobozi w’aba banyeshuri kandi avuga ko aho bari ukorera iserukiramuco bitabiriwe n’abanyamahanga benshi bifuza kumenya u Rwanda byisumbuye

Bimwe mubyo aba banyeshyuri bamuritse harimo amateka y’abami aho bagerageje kubaka urukari, bambara gitore ndetse baranivuga, bagaragaza uduseke n’inkongoro n’indyo nyarwanda.

Nkuko bisobanurwa na Nshimiyimana Mubarak, kimwe mu byo abanyamahanga bakunze cyane harimo n’umutsima wa Kinyarwanda, Isombe ndetse na Capati

Aba banyamahanga kandi basobanurirwa amahano u Rwanda yanyuzemo ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ndetse n’aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere ndetse babasezeranya  ko bazasura u Rwanda bakaba banahashora Imari.

Abanyarwanda biga mu gihugu cya Arabiya Saudite ni 74 biga muri za kaminuza za kislam.

Iri serukiramuco ryatangiye tariki 27/02/2019 rizamara ibyumweru bibiri, rikaba ari igikorwa ngaruka mwaka ribaye ku nshuro ya 8, rigamije kumenyekanisha ibihugu by’abanyeshuli biga muri Kaminuza ya Kislamu ya Madina (Islamic University of Madinah) n’imico itandukanye abo banyehuri baturukamo. Rikaba ryitabirwa n’abantu barenga barenga 2000.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here