Home Amakuru Abayislam 49 biciwe mu misigiti muri New Zealand

Abayislam 49 biciwe mu misigiti muri New Zealand

1134
0

Abantu 49 nibo biciwe mu misigiti wo mu mujyi wa Christchurch mu gihugu cya New Zealand kuri uyu wa gatanu mu Rwanda ikaba yari i saa saba n’iminota 30 z’amanywa muri kiriya gihugu.

Umusore w’imyaka 28 wamenyekanye ku izina rya Brenton Tarrant akomoka mu gihugu cya Australia, nyuma yo kugaba igitero ku musigiti wa Al noor akahica abantu 41 yakomereje ku wundi musigiti uri mu mujyi wa Christchurch uri mu birometero bitanu ahitwa Kinwood naho akica abantu 7  barimo batatu yasanze hanze, ari nako akoresha afata amashusho yerekana iki gikorwa mu ruhame kuri facebook.

Igihugu cya Australia cyamaze gutangaza ko ari mu matsinda y’abantu bagira urwango rw’abimukira cyane cyane abava mu bihugu by’abarabu.

Ababyiboneye bavuze ko yinjyiye mu musigiti akarasa ndetse akanahamya ko abantu bose bapfuye kuko yabasubiragamo akongera akabarasa.

Abatangabuhamya bavuze ko uyu mugabo yishe abantu benshi ku musigiti wa Al Noor aho haba mu musiigiti ndetse n’inyuma yawo hagaragaraga imirambo myinshi hari imivu y’amaraso.

Polisi ya New Zealand yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu munya Australiya  wakoze iki gikorwa kandi ko imushyikiriza urukiko mu maguru mashya akaryozwa ibyo yakoze.

Polisi kandi yavuze ko yataye muri yombi abandi bantu batatu bari guhatwa ibibazo kubera gukekwa gukorana na Brenton.

Amakuru dukesha NZherald kiravuga ko abantu bose uko bishwe baguye mu misigiti ibiri iri mu mujyi wa  Christchurch, aho uwishe yishe abantu 41 hafi y’aho umusigiti uherereye hitwa Hagley Park naho abandi barindwi bagwa mu gace kitwa Linwood.

Minisiitiri w’intebe wa New Zealand Jacinda Ardern yahise atangaza ko igihugu cyose kigiye mu cyunamo kubera ubwo bwicanyi kandi ko igikorwa cyabaye ari igikorwa cy’iterabwoba kikaba kibaye kimwe mu bikorwa by’umwijima biranze New Zealand.

Uburyo uyu mugabo w’imyaka 28 yakoresheje ni uko yinjiye mu musigiti nyuma y’isengesho ry’Ijuma yambaye Kasike iriho kamera iri ku rukuta rwe rwa facebook ku buryo ibikorwa yakoze byose byagragaraga ubwo yabikoraga.

Jacinda Ardern yavuze ko nka minisitiri w’intebe yababajwe n’igikorwa nka kiriya kandi ko afashe mu mugongo ababuriye ababo muri kiriya gitero.

Mu baguye muri iki gitero harimo abanyamahanga ibihugu byabo byamaze gutangaza ko bari mu bakiguyemo harimo Ubuhinde bwahabuye abantu 9, AbanyaIndonesia 2, umunyaJordaniya umwe, Abanyafuganistani 3, abanyamalaysia 2, UmunyaArabiya Saudite 1, abaturukiya 2 n’abanyaPakistan 4.

Igihugu cya Bangladesh nacyo cyavuze ko cyabuze abaturage bacyo bari barimo abagize ikipe ya Cricket yari yagiye gukina umukino wa gicuti na New Zealand ariko nta mibare yashyizwe ahagaragara yabahaguye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here