Home Amakuru Bidasubirwaho abayislamu baregwa iterabwoba barasomerwa kuri uyu wa gatanu

Bidasubirwaho abayislamu baregwa iterabwoba barasomerwa kuri uyu wa gatanu

1423
1

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019, urubanza ruregwamo abayislam 40 baregwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo Islamic State, Al shabab na Boko haramu, barasomerwa.

Tariki ya 28 Gashyantare urukiko rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera i Nyanza, rwatangaje ko isomwa ry’urubanza ritakibaye bitewe n’uko imyanzuro itari ikosoye bikaba bibaye mu nyungu z’abaregwa n’ubutabera.

Icyemezo cy’urukiko  cyasomwe icyo gihe kandi cyavugaga ko abacamanza bakoze ibishoboka byose kugira ngo imyanzuro y’urubanza irangire ariko  ntibyabakundira bakaba bagomba gukosora icyo bise udukosa no kunoza umwanzuro. Abacamanza baburanisha uru rubanza bijeje abari mu cyumba cy’urubanza ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa  ibikosorwa byose bizaba byarangiye, rugasomwa kuri uyu wa gatanu tariki 22 Werurwe 2019 i saa yine za mugitondo.

Uru rubanza rwapfundikiwe tariki ya 30 Nyakanga 2018 rwasubitswe bwa mbere tariki tariki ya 14 Ukuboza 2018, rwongera gusubikwa ubugira kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2019.

Uru ni rumwe mu rubanza rwaburanishije abantu benshi icyarimwe rukaba urwa mbere ruburanishije abantu benshi baregwa icyaha cy’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda, byumwihariko iterabwoba rishingiye ku gukorana n’imitwe y’iterabwoba ivuga ko ishingiye ku idini ya Islam.

Ni urubanza rwabereye mu mwiherero, aba mbere bafashwe bagejejwe imbere y’ubutabera tariki ya 16 Mata 2016.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here