Serubogo Ally umunyarwanda wasabye inkunga hirya no hino kugira ngo yivuze indwara ya kanseri ifata uruhu yitabye Imana kuri uyu wa mbere mu gitondo.
Serubogo Ally warurwariye mu bitaro bya St Luc mu bubirigi yakurikiranwaga ku ndwara zitwa Leiomyosarcoma akaba ari imwe mu bwoko bwa kanseri ifata uruhu, ikura ihereye mu mitsi no mu muyoboro y’amaraso.
Amakuru umuyoboro ukesha abantu ba hafi ba Nyakwigendera Serubogo Ally yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nyuma yaho abaganga bigeze kumubagaho bamukuraho zimwe mu nyama zari ku kuguru kwe.
Nubwo akiri mu Rwanda havugwaga ko arwaye Kanseri, ikiganiro umunyamakuru wa igihe yagiranye na Serubogo mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize bamutangarije ko abaganga bavuze ko nta ndwara ya kanseri yari arwaye.
Serubogo yagiye kwivuriza mu bubirigi mu kwezi kwa cumi n’abiri umwaka w’2017 aho yari amaze umwaka n’ukwezi kumwe, aho mu Rwanda yari yaragerageje kuhivuriza ariko ntibyakunda.
Abanyarwanda baba mu Rwanda ndetse n’abatuye hanze y’u Rwanda bibumbiye muri Diaspora zitandukanye, nyuma yo gusaba ubufasha abagiraneza kwivuza, bakusanyije amafaranga yo kumuvuriza mu bubirigi angana n’ibihumbi 35 by’amadorari yashoboraga kuzamuka
Biteganijwe ko azashyingurwa mu bubirigi kuwa gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2019 mu irimbi riri ahitwa Scharbeek.
Serubogo Ally uburwayi yari arwaye yari amaze imyaka irenga 18 imufashe, asize umugore n’abana babiri.
Imana imwakire, imugirire impuhwe kandi imuhe itsinzi ku munsi ukomeye.
Inalilahi wa inailaihi raajiuun. Allah amubabarire, amugirire impuhwe kndi amuhe kuruhukira muri aljanat