Home Amakuru Abayislam bari mu magereza bemerewe kugemurirwa ifutari

Abayislam bari mu magereza bemerewe kugemurirwa ifutari

1179
0

Mu ibaruwa Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS yandikiye umuryango w’abayislam mu Rwanda RMC rwabemereye ko abayislam bafunzwe bagemurirwa n’imirango yabo mu magereza yose yo mu Rwanda.

Komiseri mukuru asaba uyu muryango kumenyesha imiryago y’abayislam ifunzwe ko kubera igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan bahawe uruhushya ryo kubagemurira kugira ngo bakomeze bakore igisibo cyabo neza.

Muri iyi baruwa kandi Komiseri mukuru wa RCS yashyizeho amasaha agenwe yo gusura iyo miryango ifungiye muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu, aho kubasura bihera saa munani z’amanywa bagasoza saa kimi n’imwe.

RCS yasabye abayobozi b’amagereza korohereza iyo miryango mu gihe bagemuye abavandimwe babo cyakora basabwa kugenzura nkuko bisanzwe bikorwa niba nta kintu gishobora kwinjira muri za gereza kitubahirije amategeko agenga za gereza nko kwinjiza ibisindisha n’ibindi.

Umwe mu bafite umuntu we ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere utashatse kuvuga amazina ye, yatangarije umuyobora ko uru ruhushya rubafasha kugemurira abavandimwe babo bari muri gereza kandi ko bituma babona ifunguro ryateguwe neza rikwiye umuntu wiriwe yasibye.

Yagize ati: “twari dusanzwe tubasura kuwa gatanu gusa muri rusange no kuwa gatatu mu gihe dufite ikibari, kuri ubu rero buri munsi urumva ko ari akarusho, rwose bigiye kudufasha”

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda sheikh Mbarushimana Suleiman yadutangarije ko muri iki gihe abayislam bari mu gisibo kwita kuri bagenzi babo bari mu magereza.

Yasabye amatsinda y’abayislam kwegera umuryango w’abayislam mu Rwanda bakabayobora muri iki gikorwa, mu rwego rwo gutanga ifutari ku ku batari baribona.

abashaka gutanga ifutari turababwira tuti kubera ko mushaka gutanga ifutari kuri za gereza muha imiryango y’abayislam irimo ifunzwe twe turabayobora, tubababwira tuti hano ntacyo bari babona, ariko aha barakibonye, mu rwego rwo kwanga ko ibintu bishobora kujya ahantu hamwe”

Uyu mujyanama wa Mufti avuga ko n’aba Imam b’intara nabo bamaze guhabwa amabwiriza ko mu bantu bifuza gutanga ifutari mu ntara bayobora bagomba kubibutsa no guha ifutari abari muri gereza zibegereye.

Si ubwa mbere urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwemereye abayislam kugemurirwa mu gihe cy’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, kuko n’umwaka ushize uru rwego rwemereye imiryango y’abayislam ifite abantu babo bafunzwe kubagemurira.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here