Home Amakuru Al Amal yahaye ifutari abarwaye indwara zidakira n’abanyeshuli

Al Amal yahaye ifutari abarwaye indwara zidakira n’abanyeshuli

1154
0

Umuryango nyarwanda wa kislam ugamije iterambere n’imibereho myiza Al Amal kuri iki cyumweru wahaye ifutari abantu isanzwe yitaho barimo abarwaye indwara bamaze gusezererwa ndetse n’abanyeshuli biga muri kaminuza n’amashuri yisumbuye.

Ifutari aba bagenerwabikorwa ba Al amal bahawe igizwe n’umuceri, isukari, ifu y’igikoma, igitoki, ibirayi, ibishyimbo amavuta yo kurya n’ikarito y’amata yo kunywa.

Cyusa Husein, umunyeshuri uba muri Lycee de Kigali, avuga ko aya mafunguro agiye kubafasha kurushaho gukora igisibo neza ku ishuri.

twe nk’abanyeshuli, hari ibyo tuba dukeneye muri Ramadhan kugira ngo igisibo cyacu kigende neza, ariko hari ubushobozi tuba tudafite ariko abaterankunga iyo badufashije biradushimisha cyane

uyu muyeshuli uhagarariye abayislam muri Lycee de Kigali avuga ko iyo igisibo kigeze ikigo kibafasha kubona ifunguro rya nimugoroba basiburutse, dore ko muri icyo kigo higa abanyeshyuri barenga 70

Naho Mugabo Abdou Fred umwe mu bahagarariye abanyeshuri muri CST ishami rya Kigali yahoze ari KIST nabo bahawe ifunguro ribafasha muri iki gisibo aho avuga ko bitari byoroshye kubona ifutari, ko niyo babonaga yari nke bitewe n’uko igisbo cyabaga bari mu kiruhuko.

Yemeza ko inkunga ya Al amal igiye gutuma babona ifutari mu buryo buhoraho kuko abanyeshuli akenshi nta bushobozi baba bafite bwatuma babona amafunguro ya nimugoroba buri gihe, ariko ko iyo abonetse biborohera no gusangira.

ibi biryo iyo tubibonye, turabitegura tukaza gusangirira hamwe, ariko nkubu tubonye inkunga, turashimira Allah ko tugiye kongera kubyo twari dufite dukeya hanyuma tukareba ko twakomeza gusangirira hamwe nkuko dusanze tubikora.”

Uyu muryango nyarwanda wa kislam Al amal uretse gufasha abanyeshuli bo muri ibi bigo banageneye ifutari abarwayi barwaye indwara zidakira basezerewe kwa muganga.

Umwe mu bahawe iyi nkunga y’amafunguro, ni umukecuru Bakarurema Zainabu w’imyaka 59 urwaye kanseri y’inkondo y’umura, avuga ko nta kintu yavuga ku bikorwa bakorerwa na Al mal kuko ibamenya mu buryo bwose, bwaba ubwo gufashwa kujya kwa muganga no kubabonera amafunguro ya buri munsi.

Yagize ati: “badusura mu rugo, badufasha kwihangana , baduha amatike yo kutujyana i Butaro mu bitaro batwishyurira mituweli none baduhaye n’ifutari, alhamdulilah ndabasabira Imana izabahe ijuru kuko baba badutekereje.

Uyu mukecuru avuga ko bamaranye igihe cy’imyaka irenga itandatu bitabwabo na Al amal aho baburaga amatike yo kujya kwivuza ariko ko kuri ubu nta kibazo cy’itike bakigira ndetse bakaba baranabahaye ubwisungane mu kwivuza.

Sebarindwi Charles nawe ni umwe mu bafashwa n’uyu murryango Al amal, nawe afite indwara idakira, yabwiye umuyoboro ko atabona icyo avuga al amal kubwo kuba yari yarataye icyizere cy’ubuzima none kuri ubu akaba yarigiriye icyizere cy’ubuzima.

“iyo mbabonye numva mfite abantu bandi hafi nk’umuryango wanjye nsanganywe nkumva ku mutima ndorohewe, aya mafunguro bampaye agiye kumfasha gukomeza kubaho neza, rwose muri mwezeramazani nanjye baramenya pe”

umuyobozi w’uyu muryango Al Amal Hakizimana Alimas avuga ko intego yabo ari ukwita ku bantu bari mu bibazo bitandukanye kugira ngo bagire icyizere cy’ubuzima.

Avuga ko gutanga amafunguro ari gahunda bafite isanzwe bafasha abarwayi n’abatishoboye, ariko iyo bigeze mu gisibo biba akarusho

Alimasi avuga ko muri iki gisibo bongeyemo abanyeshuli bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza kuko baba bakeneye amafunguro abafasha ku ishuri.

“inkunga twatanze turateganya ko igera ku bantu barenga 600,urumva ko harimo imiryango irenga 20 twahaye inkunga zitandukanye”

Uyu muyobozi w’uyu muryago avuga ko biteze ko aya mafunguro azagera ku bantu barenga 700 kuko bateganya gusura gereza ya Nyarugenge

Inkunga batanga uretse kuba bo ubwabo bayishakamo bo ubwabo, banakorana n’abandi bagiraneza bifuza gukorana nabo bakagenera abakene n’abatishoboye amafunguro.

Al amal ni umuryango watangiye mu mwaka 2012 ukaba wita ku barwaye bamaze gusezererwa kwa muganga kubera uburwayi bukomeye, igikorwa bita palliative health aho buri cyumweru babasura mu ngo zabo, bakamenya uko bamerewe ari nako babihanganisha.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here