Mu muhango wo kwibuka genoside yakorewe abatutsi muri 94 ku nshuro ya 25, ikigo cy’ishuri Intwali kiri I Nyamirambo cyasabye abanyeshuri kuba umusemburo w’umusingi w’ubumwe bw’abanyarwanda.
Mu ijambo rye, Sheikh Mussa Fazil visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yagarutse ku mateka ya jenoside yakorrewe abatutsi anagaragaza ko kwibuka Atari amasengesho asabirwa abishwe ko ahubwo ko ari ukwibuga bigamije gukumira icyayitera no gushaka imbaraga zo kwigira.
Sheikh Fazil avuga ko genoside itashoka mu gihe hari abantu bishyize hamwe, aho agira ati:
“jenoside ntishobora gukorerwa abantu bunze ubumwe, habnza gahunda ziyitegura zubaka amacakubiri, zikumira bamwe zigatonesha abandi, niyo mpamvu hari harabayeho muri leta zabanjirije iyi wari uwo gutanya abanyarwanda hashimangira inabi n’umwiryane”
Uyu muyobozi mu nteko ishinga amategeko avuga ivangura n’amacakubiri byabaye ameteka y’u Rwanda mabi ariko atanga icyizere ko kuri hari kubakwa andi mateka kandi meza.
Yagaragarije abana biga ku kigo Intwali ko imiyoborere mibi yabayeho mu Rwanda yatumye habaho jenoside kuko himakajwe iterambere r’ubugome n’urwango bitandukanye n’ibyo abana b’iki gihe babona aho babona iterambere rigaragarira buri munyarwanda n’umunyamahanga.
Yabasabye kuba abantu kuko ntacyo bageraho badashingiye ku bumuntu kandi ko bagomba kuba aba mbere mu kurwanya iterambere ry’ikibi “bana bacu, iterambere ridashingiye ku bumuntu, ridashingiye ku bunyarwanda ntimuzaryemere, ubwo buba ari uburozi ntabwo riba ari itermbere, muryamagane mukiri bato, nibibajya mu mitima yanyu muzabasha kurirwanya mumaze kuba urubyiruko rushoboye kurwana”
Mu mikino abana bagaragaje, berekanye ko bifuza u Rwanda ruzira urwoababyeyi babonye ndetse bashimangira ko bahisemo kureba imbere bigira ku mateka ari imbere.
Umuyobozi w’ishuri Intwali Uzamukunda avuga bibutse ku nshuro ya ya 9 ku rwego rw’ikigo bagamije kwigisha abana urukundo mu bana, no kurwanya amakimbirane.
“turifuza urukundo mu bana , turifuza ko abana bacu babaho bazira amakimbirane tukababaibamo kuba bamwe bagakundana bakabana neza tukabateguramo abayobozi beza bejo hazaza”
Abatanze ibiganiro bose bagarutse ku mateka yaranze jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ayabayislam muri rusange aho bagaragaje ko ubugome n’ivangura ryagejeje u Rwanda kuri jenoside basaba abana kurangwa no kurwanya ivangura aho riva rikagera.
Ishuri ribanza Intwali ni ikigo cyashinzwe mu mwaka 1948, cyubatswe na bamwe mu b’abayislam babaga mu cyahoze cyitwa Camp Swahili, yageraga munsi y’ahitwaga kuri burigade ubu hubatse station ya police ya Nyamirambo. Iki kigo cyibuka abarimu 25 barimo n’umuyobozi wacyo ndetse n’abanyeshuri 89 bahigaga.
Bihibindi Nuhu