Home Amakuru Bagabo Rashid warokoye abatutsi i Mabare ari muri Hijja

Bagabo Rashid warokoye abatutsi i Mabare ari muri Hijja

1674
3

Bagabo Rashid wari Imam w’umusigiti wa Mabare mu karere ka Rwamagana ni umwe mu bayislam 85 bari mu gihugu cya Arabiya saudidite bagiye gukora umutambagiro mutagatifu i Makkah, azwiho ibikorwa  by’ubutwaro byo kurwana ku batutsi mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Uyu mutambgiro Bagabo Rashid yawemerewe na Al Hajj Nshuti Khalid washinze Camelia ifite ubunararibonye mu kutanga amafunguro ahantu hatandukanye muri uyu mujyi wa Kigali.

Ubwo umuryango w’abayislam mu Rwanda wibukaga ku nshuro ya 25, jenoside yakorewe abatutsi, umuhango wabereye mu karere ka Rwamgana ahitwa i Mabare, hagarutswe ku butwari bw’uyu mugabo wari umuyobozi w’abayislam muri Mabare, wahishe abatutsi bahigwaga nabo bibaviramo kugabwaho ibitero.

Bagabo Rashidi wari Imam i Mabare warwanye ku batutsi muri 94

Inzira uyu Bagabo yanyuzemo mu gihe cya jenoside yo guhisha abatutsi bahigwaga niyo umucuruzi Hajj Nshuti Khalid yamukoze ku mutima bituma amwemerera itike yo kujya gukora umutambagiro mutagatifu i Makka uyu mwaka.

I Mabare, Rashid na bagenzi be barwanye ku batutsi bari hagati ya 200 na 500, gusa interahamwe zikaba zarabarushije imbaraga nyuma y’intambara ikomeye bahanganye nazo, benshi muri bo barabica banabasenyeraho umusigiti, ariko harokoka abagera kuri 50.

Bagabo Rashid yashimiwe ubutwari bwamuranze mu gihe cya jenoside

Umutambagiro mutagatifu Hijja ni inkingi ya gatanu mu kingi zigize idini ya islam, ikorerwa ku butaka butagatifu ku bayislam buri i Makka mu gihugu cya Arabiya sawudite , iyi nkingi ikaba ikorwa ni umuyislam wishoboye kandi igakorwa rimwe mu buzima.

Gukora umutambagiro mutagarigu Hijja iza ikurikira izindi nkingi zirimo kwemera Imana imwe rukumbi no kwemera Muhamad ko ari Intumwa y’Imana,Gukora isengesho,Gusiba ukwezi kwa Ramadhan no gutanga amaturo.

Bihibindi Nuhu

3 COMMENTS

  1. Comment:Ariko biterwa niki ko amafoto yo munkuru atajya aboneka yose ?

    ubu iyo mfunguye inkuru mbona ifoto ibanza gusa andi mafoto yohasi ntajya agaragara biterwa n’iki?

    • Mu gihe tugikosora ako kantu mwajya mukoresha indi browser itari iya Opera kuko turacyashaka uburyo nayo byagaragara neza

      Murakoze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here