Sheikh Shabana Nduwimana witabye Imana mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu, umuryango Benaa for cultute & development uharanira, umuco n’iterambere ufite icyicaro mu gihugu cya Arabiya saudite wamaze kubakira abaturage bahitwa Takbawo mu gihugu cya Cambodge (soma Kamboji) iriba ryitiriwe Sheikh Shaban Nduwimana rikazajya ribaha amazi ku buntu ubuzi bwabo bwose.
Uyu muryango uvuga ko Nyakwigendera sheikh Shaban Nduwimana yubakiwe iriba nk’ituro rihoraho yahawe n’uyu muryango kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa byamuranze mu buzima bwe bw’ibwirizabutumwa yakoreraga mu Rwanda.
Iri riba ryubakiwe Sheikh Shaban rije rikurikira ayandi uyu muryango wubakiye bamwe mu bantu bagiye bitangira ibikorwa by’ibwirizabutumwa rya Islam hirya no hino ku isi, rikaba ryari irya 517.
Mu nyigisho z’idini ya Islam, zivuga ko iyo umuntu apfuye ibikorwa byose bihagarara uretse ibintu bitatu bikomeza, harimo abana yabyaye asize bahora bamusabira ku mana, igikorwaremezo yubatse gifitiye inyungu rubanda, ndetse n’ubumenyi yigishije bwagiririye abantu akamaro.
Kubakirwa iriba ry’amazi kikaba ari igikorwa kiri muri ibi bitatu, kuko guha amazi ari ituro ryiza, aho abazakoresha aya mazi bose, ibihembo ku mana bizajya kuri uyu musheikh, bikaba kandi mu nyigisho ziri mu zigishijwe n’intumwa y’Imana Muhamad nka rimwe mu maturo meza yo gukora.
Umuryango Peace Association and Culture development ni umuryango ufite icyicaro mu gihugu cya Arabiya Saudite, ukorera mu bihugu bitandukanye byo ku isi, amakuru atugeraho avuga ko wandikiye umuryango w’abayislam mu Rwanda gukorera gukorera mu Rwanda.
Nyakwigendera Sheikh Shaban Nduwimana yitabye Imana afite imyaka 58, yize kaminuza mu gihugu cya Libiya ariko mu bandi basheikh akaba yarakundaga kwiyita umukomvwayeri nka bamwe bishyuzaga ku matagizi kuko yemezaga ko nta bumenyi bwamugira sheikh afite.
Bihibindi Nuhu
Murakoze kuri aya makuru muduhaye. Mukosore izina ry’igihugu bubatsemo iryo riba, ni Cambodia ntabwo ari Sri Lanka.
Murakoze, Turabikosoye
Comment:byiza cyane kandi Allah amwagurire imva ye
Allahu Akbar inyungu nkizi nizo gutera ishyari ryiza Allah akomeze amuhozeho imogisha natwe azadihe iherzo ryiza nabatwibuka baka dukorera ibyiza nkibi Yaa rabi amiin. Amiin amiin
Ya Allah turamusabira Ijuru ryawe kubera ubwitange yagaragazaga mu kazi kamuranze k’ibwirizabutumwa. Mana turi abahamya kuri iyi si ko inyigisho ze zatwubatse turi benshi, nukuri yari umwe mu barimu twari dufite mu gihugu cyacu wigishaga adaca kuruhande kandi wakoraga n’ubushakashatsi mu nyigisho ze. Tubonereho no gushimira abavandimwe b’abasilamu badushyiriye kuri Youtube zimwe mu nyigisho ze yatangiye Huye kuko nazo zikomeje kudufasha.
https://youtu.be/LCs2J_uQqcY
https://youtu.be/fDRHv23PgEM
https://youtu.be/Ue3XVzzswAM
Ma shaa Allah
rwose nibyiza nabandi barebereho bagere ikirenge mucye wenda twagira abagabo nyabagabo nyuma ye