Home Amakuru Huye: Gukoresha ikoranabuhanga mu kureba amanota y’ibizamini byafashije abanyeshuri

Huye: Gukoresha ikoranabuhanga mu kureba amanota y’ibizamini byafashije abanyeshuri

1605
0
Urwunge rw'amashuri rwa Nkubi

Abanyeshuri bo mu murenge wa Mukura mu karere ka huye, barishimira uburyo bushya bwo kureba amanota y’ibizamini bya leta bakoresheje ikoranabunga, kuko bituma badakora urugendo rurerure bajya kuyareba aho bigaga.

Mu banyeshuri twaganiriye harimo Kwizera Jean Paul, atuye mu murenge wa mukura mu karere ka Huye ariko yiga mu karere ka Gisagar, ni  umunyeshuri urangije uyu mwaka w’2019,  umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019, avuga ko kubona amanota muri iki gihe bisigaye byoroshye ku buryo bisaba ko umunyeshuri akoresha umurongo Murandasi cyangwa teefoni kugira ngo arebe amanota ye yakoreye.

Abisobanura muri aya magambo: ““Biba bigoranye kujya ku kigo kuyarebayo, nk’ubu ngubu umuntu uba i Kigali atuye hano i Butare byaba bigoranye cyane kuba yajya i Kigali kubirebayo ariko iyo ufite telefoni yawe se cyangwa se Mashine yawe cyangwa ukajya kuri Cyber( ahacururuzwa serivisi za interineti)ubasha kuba wabibona bikoroheye”

Uwihanganye Jean Claude ‘Buringo” warangije amashuri abanza ikoraabunga ritari ryakoreshwa (Photo :Umuyoboro)

Uretse abiga muri iki gihe, abize mu bihe byashize nabo bemeza ko ubu buryo bwafashije abanyeshuri kuko igihe yigaga byasaba umunyeshyri kujya ku karere kwireba ko watsinze ikizamini nkuko bisobanurwa na Uwihanganye Jean Claude bakunda kwita “Buringo” yarangije kwiga amashuri abanza mu mwaka w’2006,

Agira ati: “Ibintu ubu ngo bareba kuri telefoni bakamenya amanota yabo,iryo se urumva atari ikoranabuhanga, n’ibitari ibi mbona bizaza, twe byaratuvugana cyane”

Impungenge abanyeshuri bagaragaza zirimo izo kuba nta bikoresho bihagije bakoresha nka Telefoni cyangwa se mudasobwa ndetse no kuba hari umuyoboro murandasi ugenda gake, aho bavuga ko hari igihe umunyeshuri akererwa kureba uko ibizamini byagenze bitewe no kutagira iryo koranabuhanga,

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko kureba amanota hari icyo byafashije abanyeshuri ubwabo kandi ko ibi bijyanya no kuba mu bigo by’amashuri ikoranabuhanga ryarahagejejwe uretse ibigo biri mu mirenge itageramo amashanyarazi.

Umuyobozi w’akarere wa Huye Sebutege Ange, yemeza ko ikwirakwiza rya Murandasi rizafa n’abanyeshuri (Photo: Umuyoboro)

Mu murenge wa Mukuru habarizwa ibigo by’amashuri bitanu mu gihe mu karere ka Huye hari ibigo 115, ni kamwe mu turere turi mu Rwanda kagaragaramo ibigo by’amashuri byinshi. Kureba amanota hakoreshejwe ikoranabunga  ni uburyo bushya bwazanywe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), aho abarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, uwa gatatu ndetse n’uwa gatandatu  w’amashuri yisumbuye aribwo bakoresha.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here