Home Amakuru Umutoza wa APR FC mu mafoto adasanzwe

Umutoza wa APR FC mu mafoto adasanzwe

1275
0

Muhamed Adil umutoza w’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, ubwo ikipe atoza yatsindaga ikipe ya Rayon Sport zihora zihanganye yagaragaye mu mafoto adasanzwe ari gushimira Imana, uburyo busanzwe buzwi ku barabu nkuko nawe asanzwe ari umwarabu wo muri Maroc ufite ubwenegihugu bw’ububirigi.

Mu buryo  buzwi mu mupira w’amaguru, abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomoka mu bihugu by’abarabu cyangwa se abayislam, iyo babonye itsinzi bahita bubama bagashimira Imana, ari nabyo byagaragaye kuri uyu mutoza.

Gutsinda Mukeba w’ibihe byose cyane cyane ubwo APR FC yabonaga igitego ya kabiri cyashimangirag itsinzi byatumye yubika umutwe hasi (mu idini ya Islam bigaragara iyo bari gukina) ndetse anazamura amaboko ashimira Imana ko atsinze ikipe isanzwe izwiho abafana benshi mu gihugu.

Uburyo bwagaragaye umutoza Muhamed Addil ari gushimira ko abonye itsinzi ku itariki ya 21 Ukuboza ku mukino usoza igice cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Si ubwa mbere ibi bikozwe n’abakinnyi cyangwa abatoza b’umupira w’amaguru kuko hirya no hino babikora ndetse hakaba hari n’aho babyamagana bagaragaza ko mu mupira w’amaguru bifuza kuzanamo ibijyanye n’amadini.

Abakinnyi bazwi mu ruhando rwo ku isi bakunda gukoresha ibi bimenyetso harimo Saido Mane, Mesut Ozil na Muhamed Salah,

Mesut Ozil ukinira Arsenal
Mohamed Salah ni umwe mu bakora ikimenyetso cyo kubama
Ikipe ya Algeria y’umupira w’amaguru, ubwo yatwaraga igikombe cy’Afurika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here