Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Mutarama urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise ubujurire ku cyemezo cyafashwe n’umucamanza w’urukiko rwibanze rwa Kicukiro ku ifungwa n’ifungurwa ry’abayislam batanu barengwa gukorana n’umutwe wa Hizbu-ut- tahrir ubushinjacyaha buvuga ko ari uwiterabwoba bo bakabihakana.
Ubwo uru rubanza rw’ubujurire rwatangiraga, abaregwa bagaragaje impamvu bahereyeho bagaragaza ko batishimiye icyemezo cy’umucamanza wo ku rukiko rw’ibanze rwa kicukiro aho bavuga ko yirengangije ibyo bo bivugiye.
Aba baregwa bavuga ko ibyo biyemereye atabihaye agaciro bityo bituma basaba ko barenganurwa bagasaba ko babona ubutabera, banizeza urukiko ko impungenge zo kuba bacika ubutabera batabikora kuko hari abavuga ko bafashwe bamaze nk’inshuro zirenga eshatu bitaba RIB kandi batigeze bacika ubutabera.
Abunganira abaregwa uko ari babiri aribo Me Munyeshema Napoleon Shuaib na Me Monyimpaye Elias bavuga abakiriya babo bemeye ko bakoze ubushakashatsi kuri Hizbu-ut-Tahril, ariko ko batemera ko babaye abayoboke b’iri shyaka, bakifuza ko abo bunganira bahita barekurwa kuko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kitashingiye ku miterere y’ibyaha baregwa .
Umwe muri aba bunganizi agaragaza ko impamvu umucamanza yashingiyeho ari iz’uko umushinjacyaha yavuze ko bakoze inama ya Hizbu Tahrir ariko ntagaragaze amahame y’iri shyaka, banagaragaza kandi ko abatangabuhamya nabo ubwabo batagaragaje iyo Hizbu- ut-Tahril nk’umutwe w’iterabwoba kuko nawo urwanya ibitekerezo bya Al shabab na Islamic state
Umushinjacyaha muri uru rubanza yagaragarije urukiko ko abunganira bireguye ku cyaha kimwe ariko barengwa ibyaba bine,agashingira ku kuba abaregwa baremeye ko babaye muri iri shyaka risanzwe riba mu bihugu by’abayislam, bityo kuba barateranye bakarishinga mu Rwanda bagamije gushyiraho igihugu kigendera ku mahame ya kislam, aribyo umushinjacyaha avuga ko iki cyemezo cyagumishwaho
Uyu mushinjacyaha yagaragaje ko gushaka kurema igihugu cya kislam bisaba kubanza gukuraho ubutegetsi buriho ubu ndetse bakanabishishikariza abantu bakoreshaga inama yitabiriwe n’abantu barenga 40, batasabye uburenzira haba ubuyobozi bw’igihugu cyangwa ubuyobozi bw’idini ya Islam.
Aha uyu mushinjacyaha yagize ati: “Madame Perezidante, aba bantu barashaka gushinga Etat Islamique,twese turabizi iyo tuvuze ngo Islamic state ikintu cyumvikana, tuzi uburyo muri Iran na Libiya hameze nibyo bashaka kuzana hano nibyo baharanira, barekuwe bakomeza ibikorwa byabo cyangwa se bakaba bacika igihugu ibikorwa byabo bakabikomereza mu bindi bihugu”
Cyakora abunganira aba uko ari bane bagaragaje ko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ko icyo ubushinjacyaha bwita Hizbu tahrir nk’umutwe w’iterabwoba mu mahame yawo harimo kurwanya iyi mitwe yica abantu, naho kuvuga ko abantu bahura bakaganira aribyo byabyara kugirira nabi ubutegetsi buriho, kuko kuganira ku kintu icyo aricyo cyose bidasobanura kugiraira nabi ubutegetsi kandi iki cyaha kikaba gisobanurwa uko gikorwa.
Umwe muri aba yanagaragaje ko kugambirira kugirira nabi Perezida bidakorwa mu magambo nkuko abaregwa babishinjwa n’ubushinjacyaha, bityo ubushinjacyaha bukaba butaragaragaje iperereza bwakoze bugaragaza ko umutwe wa Hizbu- ut Tahrir bagamije gukora iterabwoba.
Urukiko rwisumbuye rwanzuye ko icyemezo ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa kuri aba bayislam bane baregwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa hizbu tahrir kizasomwa kuwa mbere tariki ya 13 Mutarama uyu mwaka saa cyenda z’amanywa.
Bihibindi Nuhu