Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na virus yitwa Corona, mu misigiti hirya no hino ingamba ni zose aho buri wese uri kwinjira mu mu musigiti ari gukaraba intoki mu rwego rwo kwanga ikwirakwira ryayo.
Imwe mu misigiti umuyoboro wasuye harimo uwo mu mujyi Rwagati, Alfat’ha uzwi nka Onatracom ndetse n’ahazwi nko kwa kadafi, aho wasanze hari ibikoresho byo gukaraba nka kandagira ukarabe n’isabune byose biri mu marembo
Imam w’umusigiti wa al fat’ha uzwi nko kuri Onatracom Sheikh Kubwimana Iddi yadutangarije ko bari gukangurira abayislam gukaraba intoki mbere yo gukora isuku abayislam basazwe bakora mbere yo kujya mu musigiti.
Yagize ati: “ Icyo twakoze nk’umusigiti ni ugukangurira abayislam gukaraba intoki mbere yo gutawaza na mbere yo kwinjira mu musigiti, impamvu turi kubabwira ngoi bakarabe mbere yo gutawaza ni ukugira ngo n’ugiye kuri Robine ayifungure afite isuku.”
Kimwe n’abandi bayobozi b’indi misigiti nabo badutangarije ko bari gushishikariza abayislam gukaraba bakoresheje isabune ndetse bagakomeza kubyibutswa kuri buri sengesho.
Bamwe mu bayislam twaganiriye nabo baravuga ko kwirinda biruta kwivuza kuko iyo icyorezo cyateye abantu bose basabwa kwirinda.
Nubwo hari ababona ko iki ari icyorezo hari bamwe mu bantu batabifata nk’icyorezo bakemeza ko bafite isuku, aba nabo badutangarije ko basanzwe bafite isuku icyo cyorezo kitabafata, ariko nyuma y’ubusobanuro bahawe n’umunyamakuru bahitamo gukaraba intoki.
Kuva iki cyorezo cyagaragara no kuvugwa cyane ku isi ,nibwo hatangiye kugaragara za “kandagirukarabe” hirya no hino ku marembo y’imisigiti abayislam basabwa gukaraba.
Mu nyigisho zatambutse kuri uyu wa gatanu, nazo zibanze ku kongera isuku ndetse banagaragarizwa ko isuku mu muyislam ari kimwe mu bigize ubuzima bwe bwa buri munsi ariko ko ikwiye kongerwa.
Mu buzima busanzwe abayislam bakora amasengesho atanu ku munsi, mbere yo kwinjira mu musigiti, buri wese aba asabwa kwisukura aribyo bizwi nko gutawaza, ahasukurwa ni mu ntoki, mu kanwa, mu mazuru, mu maso, gukaraba amaboko ndetse n’ikirenge ibi byose bigakorwa nibura inshuro eshatu kuri buri rugingo.