Bamwe mu babyeyi bafite abana bari kwigira mu ngo mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid19, barishimira uburyo bwashyizweho bwo kwigira kuri radio na televiziyo, bakavuga ko uruhare bagira rukomeye ari ugukurikirana imyigire yabo kuko babafasha gukomeza neza amasomo.
Asobanura uruhare rwe mu myigire y’umwana abereye nyirasenge, Muhawenimana Amina avuga ko igihe cyo kwigira kuri radio aba ari kumwe nawe cyane cyane mu masomo atambuka, bityo aho adasobanukiwe akamufasha.
Yagize ati: “Kuva iyi gahunda yatangira, mba ndi kumwe n’uyu mwana, njye mfite amahirwe yo kuba numva izo ndimi nk’icyongereza n’ikinyarwanda, umwana amasomo arayakurikira nanjye nkaba ndi hafi kugira ngo atarangarira radio ahubwo yite ku biri kwigirwaho”
Uyu mubyeyi avuga ko gukurikira amasomo kuri radio byatumye bafata uruhare rw’umwarimu nubwo, ariko ko bakora ibishoboka kugira ngo igihe umwana yasubiye ku ishuri atazaba yarasubiye inyuma cyane.
Ndayisenga Simeon utuye Rwarutabura afite abana babiri biga mu mashuri abanza, avuga ko yumvise ko kuri radio hatangirwa amasomo, ayashishikariza abana be, kandi ko nyuma yo kwigira kuri radio ababaza ibyo bize akabimenya akarushaho kubibasobanurira.
Yagize ati: “Siniyumvishaga uko umwana yakwigira kuri radio, ariko nababwiye ko bagomba kuzajya babyuka bakumva radio, bagakurikira, natwe muri ibi bihe nta hantu tuba twagiye tuba turi kumwe nabo, iyo bari kwiga natwe tuba turi kwiga”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterembere ry’uburezi REB, Dr. NDAYAMBAJE Irénée asaba ababyeyi gufasha no korohereza abana babo birimo nko kubatiza ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Radio na telefoni bakahakurikirana amasomo.
Abisobanura muri aya magambo: “Turasaba ababyeyi ko mu by’ukuri ya Radio, biri n’amahire ko n’amatelefoni afite amaradio, niba afite radio isanzwe nta mpamvu yo kuba atayiha umwana kandi akicara ahantu hatari urusaku hadafite ibindi bimurangaza kugira ngo yige”
Uyu muyobozi avuga ko gahunda yo kwigira kuri radio ari uguherekeza umwana kugira ngo abana be kwicara ntacyo bari gukora kandi ko amasomo bari kwiga bazayasubiramo ku ishuri ariko hadakoresha imbaraga nyinshi.
Ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku bana UNICEF rivuga ko mu gihe mu Rwanda amashuri afunze, rizakomeza gukorana na leta y’u Rwanda hagamijwe gufasha abana kwiga muri iki gihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya Koronavirusi.
Juliana Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda avuga ko kuri ubu bari gukorana na leta mu rwego rwo gushishikariza abaturage gukomeza ingamba zo kwirinda covid19 mu buryo butandukanye, nko mu burezi aho bari gukora ibishoboka byose ngo abana bakomeze amasomo yabo. Aho bari gukorana na REB na RBA mu kwigisha abana.
Agira ati: “Turakorana na RBA na REB kugira ngo dukomeze amasomo, dufite amasomo abiri anyuraho mu gitondo na nimugoroba cyane cyane kuri radio kugira ngo abanyeshuri bakomeze kwiga kandi turifashisha Curriculum (integanyanyigisho) yo mu Rwanda”
Iyi gahunda yo kwigishiriza kuri radio na televiziyo yatangiye tariki ya 13 Mata, ikaba igamije kwigisha abana bari mu ngo hashingiwe ku mabwiriza ya leta yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi,
Abana bigishwa ni abo mu mashuri abanza imyaka yose, ndetse n’abiga mu mashuri y’isumbuye umwaka wa 3 n’uwa 6 ariko bakiga ane yonyine ariyo Imibare(Mathematics), ubutabire(Chemistry), ibinyabuzima (Biology), n’ubugenge (Physics) uretse radio rwanda na Televiziyo by’u Rwanda, aya masomo kandi arakurikirwa no kuri radio na televiziyo 10, ndetse na radio Maria Rwanda.