Home Amakuru Isoko rya Rwezamenyo ryakajije ingamba mu ikoreshwa ry’agapfukamunwa

Isoko rya Rwezamenyo ryakajije ingamba mu ikoreshwa ry’agapfukamunwa

874
0

Ubuyobozi bw’isoko rya Rwezamenyo buravuga ko nta muntu n’umwe wemerewe kwinjira atambaye agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abaricururizamo bakavuga ko kazabafasha kutandura cyangwa ngo banduze bagenzi babo.

Ku isaha ya saa cyenda zo kuri wa kabiri, nibwo umunyamakuru wa umuyoboro.rw yageraga mu isoko rya Rwezamenyo urujya n’uruza rwari ruke ugeranyije n’indi minsi kubera iki cyorezo, hakoreshwa irembo rimwe mu gihe ifite amarembo atatu.

Ni urugendo rwakozwe mu gihe cy’iminsi ibiri kuwa kabiri no kuwa gatatu, kuwa kabiri hari umubare w’abantu bake bambaye udupfukamunwa, ariko badutangariza ko babwiwe n’ubuyobozi bw’iri soko ko kuri uyu wa gatatu bagomba kuba bakambaye mu gihe kuwa gatatu nta muntu n’umwe winjiye muri iri soko atakambaye.

Ni isoko risanzwe rifite amarembo atatu ariko kuri ubu riri gukoresha rimwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya leta yo kurwanya icyorezo cya covid19 harimo nko gukaraba intoki, guhana intera ya metero ndetse n’icyemezo gishya cyo kwambara agapfukamunwa.

Kuri uyu wa gatatu, umunyamakuru yasanze abashinzwe umutekano kuri iryo rembo basaba buri wese kwambara agapfukamunwa ndetse bakanerekwa aho bakarabira intoki nku’uko bisanzwe.

Hari ushinzwe umutekano ugenzura ko agapfukamunwa kambawe

Umuyobozi w’iri soko rya Rwezamenyo Dusabe Jean Baptiste avuga ko kuva leta yafata ingamba zo kwirinda icyorezo nabo bahise nabo bazifata, naho ku kijyanye nishyirwa mu bikora ryo kwambara agapfukamunwa, uyu muyobozi aravuga ko nta muntu n’umwe guhera kuri uyu wa gatatu nta winjiye mu isoko atakambaye.

Yagize ati: “Kuva kuri uyu wa gatatu nk’uko twari twabisezeranyije nta winjiye mu isoko atambaye agapfukamunwa haba umucuruzi cyangwa utanga serivise ndetse n’umukiriya, kandi iki cyemezo cyubahirijwe ku rwego rw’ijana ku ijana”

Uyu muyobozi avuga ko uretse gutegeka kwambara aka gapfukamunwa, banaberekeye uko kambarwa ndetse n’abakorera hanze babasaba kugakoresha.

Nyirahabimana Dancille acuruza imyaka muri iri soko aravuga ko yatangiye kwambara aka gapfukamunwa kuva hashyirwaho amabwiriza, yemeza ko kagiye kubafasha mu bwirinzi bw’indwara ya covid19.

Agira ati: “Katurinda kwandura koronavirus, kakaturinda kuba umuntu yavuga tugahana umwuka,nk’aka nambaye ukambaraga amasaha make, ubundi ukagakuramo ukagafura ukagatera ipasi ukongera ukakambara ni akumuntu umwe gusa, ntitugatizanya”

Nyirahabimana Dancill, ucuruza imyaka we na bagenzi be bakomeje kwirinda koronavirus

Uretse uyu mubyeyi, undi nawe twaganiriye ni uwitwa Twagirihirwe Patrick avuga ko kuva hafatwa iki cyemezo cyo kwambara agapfukamunwa nawe yahise akambara, kwambara aka kapfukamunwa arizera ko hazavamo umusaruro kuri we ndetse n’abantu ahura nabo dore ko acuruza udufuka n’impapuro zigurirwamo ibicuruzwa.

Aragira ati: “Aka ngaka kandika kuba nakwandura Koronavirusi mu buryo bwihuse nandujwe n’abantu baba bayifite, impamvu bizatanga umusaruro umuntu natava hanze ngo anyanduze bizangirira akamaro”

Abakorera muri iri soko barakangurira ababagana kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo kurushaho kurinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, bakanemeza ko kari ku mafaranga 300 bumva ko ari igiciro gito.

Abaguzi n’abacuruzi bose bose barasabwa kuba bambaye agapfukamunwa

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko guhera kuwa mbere abanyarwanda bose basabwa kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyorezo cya covid19, anavuga ko ari bumwe mu buryo bukomeye bwo kwirinda iki cyorezo.

Isoko rya Rwezamenyo ahazwi nk’i Nyamirambo ni rimwe mu masoko yitabirwa cyane n’abatuye ibice bya Nyamirambo, aho ricururizamo abantu barenga 100 rikitabirwa nibura n’abaguzi 300 ku munsi, kuri ubu rirakoreramo abacuruza imyaka n’imbuto gusa, nabo bakagasabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho nko gusiga intera ya metero, gukaraba intoki no gukoresha agapfukamunwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here