Home Amakuru Qoran isobanuye mu Kinyarwanda yashyikirijwe RMC

Qoran isobanuye mu Kinyarwanda yashyikirijwe RMC

840
1

Kuri uyu wa gatandatu, umuryango wabayislam mu Rwanda wakiriye Qoran yasobanuwe mu Kinyarwanda ku nshuro ya kabiri n’umuryango nterankunga ADEF ikaba igiye gukorwamo nyinshi zo guha abanyarwanda muri rusange.

Mu ijambo ry’uwari uyoboye itsinda ry’abasobanuzi Sheikh Mushumba Yunusu yagaragaje inzira bayimazeho y’igihe cy’imyaka itanu bayisobanura bakoresheje itsinda ry’abantu 13, aho bakoze amanywa n’ijoro kugira ngo isobanuke kurusha iyari ihari.

Uyu mugabo yagaragaje ko ubwo basozaga igikorwa cyo gusobanura hakoreshejwe nke, baziha abantu 50 batandukanye mu rwego rwo gukosora amakosa y’imyandikire , abasobanuzi batabonye.

Sheikh Gahutu Abdul karim umuyobozi mukuru wa ADEF, avuga ko umuryango ayoboye umaze gusohora ibitabo byinshi birenga 21, ariko igikorwa nyamukuru kikaba ari ugusemura Qoran mu Kinyarwanda, ikazafasha abavuga ururimi rw’ikinyarwanda batuye muri aka karere ruherereyemo, ariko ashimira cyane akazi katoroshye kakozwe n’itsinda ry’abasemuzi.

Sheikh Gahutu yagaragaje ko icyifuzo cy’uyu muryango nterankunga wa ADEF ari uko nibura muri buri rugo rw’umunyarwanda haba harimo igitabo cya Qoran, kandi ko uyu mushinga wo gusemura Qoran uzagenda umara iminsi iyi ntego izagerwaho.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salum yashimiye byimazeyo abasemuye Qoran ndetse n;umuryango ADEF, agaragaza ko kizafasha abayislam kubona ubumenyi bujyanye n’igitabo cyabo mu rurimi gakondo rwabo kandi mu buryo buboroheye.

Sheikh Hitimana Salum ashimira abakoze iki gikorwa cyo gusemura Qoran mu kinyarwanda

Uretse abayislam kandi , Mufti w’u Rwanda avuga ko iyi qoran ikazafasha n’abanyarwanda bifuzaga kumenya imyemerere y’abayislam mu Kinyarwanda no kurushaho gusobanukirwa n’ubuyislam

 Abisobanura muri aya magambo: “Nk’abanyarwanda muri rusange, twari dusanzwe dufite Qoran yanditse mu rurimi rw’icyarabu idasobanuye mu Kinyarwanda, ubu rero nabo  bashobora gusoma bakamenya qoran iravuga iki , iki cyiciro cya Qoran kiravuga iki”

Nubwo iyi Qoran yahawe uyu muryango w’abayislam, Mufti w’u Rwanda avuga ko akazi ko gusobanura ibisobanuro bitarangiye kuko hari abashobora kuzabona ko hari abasemuye batabonye nabo bakayisemura mu buryo bwiza.

Qoran isemuye mu Kinyarwanda bwa mbere yasohotse mu mwaka wa 2003, abasemuye iriho ubu bavuga ko hari amwe mu magambo basobanuye mu buryo bwimbitse nk’ayo batari bashyize mu Kinyarwanda kandi iryo jambo rihari, ikaba isojwe igizwe na Paje 925.

Idini ya islam ivugwa ko yageze mu Rwanda ahayinga mu mwaka  w’1890 izanywe n’abasirikare b’abadage, Mu ikubitiro umuryango ADEF ufasha RMC uyu mushinga wo gusemura Qoran ugiye gukoresha Qoran zirenga 5000 zizahabwa bamwe mu bayobozi b’uyu muryango mu nzego zitandukanye,

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here