Home Amakuru Bwa mbere abayislam bo mu Bugesera bakoreye ilayidi muri Stade

Bwa mbere abayislam bo mu Bugesera bakoreye ilayidi muri Stade

463
0

Ubwo abayislam hirya no hino bizihizaga umunsi mukuru wa Iddil fitri kuwa kane w’icyumweru gishize, abayislam bo mu karere ka Bugesera, iri sengesho barikoreye muri stade ya Bugesera , biba no ku ncuro ya mbere iyi stade bari bayisengesyomo kuko isanzwe ari nshya.

Mu butumwa bwayitangiwemo, Imam wa Bugesera Sheikh Ismail Saidi yahamagariye abayislam gukura isomo muri iki gisibo cy’ukwezi kwa ramadhan no gukomeza kuba abantu beza, ingando y’ukwezi kwa Ramadhan bakayikomezanya igihe cyose bagiye kuva muri iki gisibo.

Imam w’aka karere yasabye abayislam n’abayislamukazi bashoje iki gisiho kutadohoka ku bikorwa byabaranze,ahubwo kikabaera imbarutso yo kurushaho kuba beza ari nabyo bizatuma baba abayislam beza n’abanyarwanda beza igihugu gikeneye.

Yaboneyeho kubagaragariza ko nubwo basoje igisibo ariko ko batakwizera neza ko igisibo cyabo cyakiriwe bityo bagomba kurushaho gukora ibikorwa byiza, bigatuma batirara bagakomeza kuba abayislam beza ntibacika intege.

Yashimiye cyane akarere ka Bugesera kabahaye Stade ya Bugesera gukoreramo isengesho ry’ilayidi nk’isengesho  rya mbere rikorewe muri iyo stade kuva yuzura,banashimira ubufasha aka karere ka Bugesera kabahaye mu rwego rwo kurushaho ko umunsi w’ilayidi ugenda neza.

Bamwe mu bayislam twaganiriye badutangarije uburyo bishimiye cyane kuba bakoreye isengsho ryabo rya mbere kuri stade ya Bugesera mu gihe mu zindi layidi bayikoreraga hafi y’umusigiti kandi bikagaragara ko ari hato cyane.

Aba bayislam kandi bavuga ko muri rusange igisibo cyagenze neza nubwo hari ibibazo bitandukanye birimo ubukene buri mu baturage, ibintu byazamutse cyane ndetse n’icyorezo cya Covid 19 cyatumye badakorera amasengesho mu misigiti nk’uko byari bisanzwe,bigatuma bamwe muri bo hari abagize integer nke.

Abayislam bakoreye isengesho muri Stade ya Bugesera ni abavuye mu duce dutandukanye twa two mu mirenge ya Nyamata,Mayange,Ntarama n’igice cy’umurenge wa Musenyi ndetse n’abandi bagiye baturuka mu bice bya kure ariko bafite ubushobozi bwo kugera kuri iyo stade.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here