Karendari ya kislam ni uburyo abayislam babara iminsi igize ukwezi n’umwaka, iyi karendari ikaba igizwe n’amezi 12, ariko yo akaba akaba agra iminsi iri hagati y’iminsi 354 na 355 bitandukanye na Kalendari isanzwe ya Geregwari igira iminsi iri hagati ya 365 na 366.
Iyi Karendari ntabwo izwi ku isi ariko ikoreshwa na bimwe mu bihugu by’abarabu birimo abayoboke b’idini ya islam, itangira kubarwa haherewe igihe intumwa y’Imana Muhamad yimukaga mu mujyi wa Makka ikajya mu mujyi wa Madina mu mwaka wa 622 bigatuma yitwa Hijiriya cyangwa bisobanura iyimuka.
Muri uyu mwaka wa 622, intumwa y’Imana Muhamad n’abantu bake bari bamaze kumwemera nibo basabwe kwimuka bakajya i Madina ari naho Muhammad yatangiriye kurema igihugu cya kislam cyaje no kwaguka kigera kure.
Benshi mu bayislam iyi karendari usanga batayizi ariko bakaba bayifiteho akanunu nko kuba bayibuka mu bihe bikomeye by’idini ya islam nko kumenya igihe cyo gusiba ukwezi kwa Ramadhan, ndetse no kumenya igihe umutambagiro mutagatifu ubera, ari nayo minsi ikomeye iri muri islam.
Bamwe mubo twaganiriye badutangarije ko kubera ko karendari batayikoresha cyane baba batayizi ariko bakamenya iminsi yo gusiba ukwezi kwa Ramadhan ndetse n’igihe cy’umutambagiro.
Hari kandi n’abatazi iyo karendari bavuga ko bategereza amakuru y’uburyo imigenzo y’idini bazayikora, cyangwa se bakayibwirwa na bagenzi babo basanzwe bakorana.
Amezi agize umwaka wa kislam akurikirana mu buryo bukurikira aho ukwezi kwa mbere kwitwa Muḥarram, ukwa 2 ni Ṣafar, ukwa gatatu ni Rabīʿ al-ʾAwwal, ukwa kane ni Rabīʿ ath-Thānī, ukwa 5 ni Jumadā al-ʾŪlā, ukwa 6 ni Jumādā ath-Thāniyah, ukwa 7 ni Rajab,ukwa 8 ni Shaaban, ukwa 9 ni Ramadhan, ukwa 10 kwitwa Shawwāl, ukwa 11 kwitwa Ḏū al-Qaʿdah naho ukwezi kwa 12 kukitwa Ḏū al-Ḥijjah.
Umwihariko w’aya mezi ni uko yose yavuzwe muri Qoran ndetse hakaba hari andi yavuzwe akanarutishwa ayandi yiswe “Matagatifu” ariyo ukwezi kwa Dhu al-Qadah, Dhu’l-Hijjah, Muharram and Rajab, naho ukwezi gufatwa nk’isizeni kukaba ukwezi kwa “Ramadhan” ariko kwa 9 kuri kalendari ya Kislam.
Ibihugu by’abarabu bikoresha Karendari ya Geregwari ariyo abantu benshi ku isi bakoresha, gusa ikanakoresha iyi ya kislam mu bihugu imbere, bimwe mu bihugu biyikoresha harimo nka Arabiya Saudite, Koweit, Afghanistan, Pakistan, Turukiya n’ahandi hatandukanye.