Mu gihe cy’imyaka ibiri akoze Film “Umuziranenge”, Issa Dusingizimana wanditse, anayobora Film umuziranenge avuga ko yatnagiye gutekereza gukor Filime ariko ayikora intego ye ayigeraho mu mwaka 2016.
Nkuko uyu Issa abivuga ngo kwifuza kujya muri Film igihe kirekire byatumye ahora yumva ko agomba kuzagaragara muri za Film zikorerwa mu Rwanda, byatumye abgeraho mu mwaka wa 2011, ubwo yari agiye gukina muri Filme yitwa SAKABAKA ariko ntibyakunda kubera impamvu y’akazi.
Mu mwaka 2015, nibwo yatangiye kwandika filme ye yitwa Umuziranenge, irangira gukorwa mu mwaka w’2017, ikaba ari film ndende ifite amasaha 3 n’iminota 47 igabanyijemo ibice bigizwe n’iminota 25, igaragara kuri website ye yitwa sinemaiwacu.
Issa avuga ko kwita izina umuziranenge yifuzaga gutanga ubutumwa bugera kuri bubiri burimo kuvuga ku rurimi rw’ikinyarwanda uburyo rwasigasirwa, mu rwego rwo kwanga ko rwakendera rugacika, ku mugore nyirizina nk’umuntu w’umunyembaraga bitandukanye n’uburyo abantu babafata nk’abanyantege.
Muri uyu mwaka w’2018,Issa Dusingizimana yakoze indi Filime yitwa IMPANURO iri mu rwego rwo kujyanwa mu maserukiramuco mpuzamahanga aho kuri ubu iri mu gihugu cy’ubudage mu cyitwa “Berlinart international Film festival” aho iri ku rutonde rw’iz’irushanwa.
Dusingizimana Issa avuga ko gukora Film ari ibintu bihenze cyane ku buryo umuntu yimaraho umutungo ashingiye ku kintu umuntu akunze.
“gukora filime birahenda ukora gutya ukagurisha agasambu k’iwanyu nabwo ntibirangire, ukagira utya ugafata umuntu uzi ikintu ukamusaba ko agufasha ku kintu azi,ukamusaha inkunga, nta mafaranga waratanze ariko tubiha agaciro”
Amwe mu mafoto,yafahwe bakina filime
Ibijyanye n’umusaruro wa Film amaze kubona, Issa avuga ko kubona umusaruro bigoye kuwubona bitewe n’ikoranabuhanga aho kuri ubu ibyerekeana bitwarwa kuri Flash kurusha uko mbere hakoraga CD.
Kimwe mubyo yishimira muri Filime yakoze harimo kuba abwirwa ko yakoze filime nziza ariko akavuga ko ibyo ubutumwa yifuzaga gutanga butagezweho ijana ku ijana.
Issa avuga ko Filme kuri ubu igaragara kuri website bakoze yitwa sinemayacu aho ateganya gushyiraho ibice (episode) bitanu, icya gatandatu akagishyira ku isoko mu rwego rwo kugaruza ayo yashoye.
Nubwo nta mafaranga ari muri Filme yemera ko gukora ikintu kikakuvuna ariko kikagerwaho ari intambwe ikomeye kuko inzira umuntu acamo iba irimo guciba intege zirimo kunanizwa ndetse n’ibindi.
Issa Dusingizimana, (uri mu kaziga) niwe nyiri Filime Umuziranenge
Ku kijyanye no gukinisha Filme igasohoka itabangamiye imyemerere y’idini asengeramo ya Islam Issa dusingizimana avuga ko byose abirebaho ku buryo adashobora gukora ibibangamiye idini ye, agerageza gukora ibitahabanye n’imyemerere ye.
Nta bwoba aterwa no kuba hakinwa Film ikagira ikibazo cyo kwinjiza amafaranga kuko kuba ayo yashoye atarayagarura bisobanura ko agomba guhita ava muri Film
“gukora filme nta nyungu nyinshi irimo ariko sinzabihagarika, hari filme nyinshi zinakomeye zikorwa ntizungukire abazikoze yewe harimo n’izo muri Holywood, bisobanuye ko gukora ikintu ntigikundwe bitewe n’ibihe barimo siyo nzira yo kubireka rero”
Abakora Filime mu Rwanda, basaba abanyarwanda muri rusange gukunda iby’iwabo, bivuga mu rurimi bumva neza, ndetse bakabona umwanya wo kubakosora ku bitagenda neza , ari nako babatera iteka. Bemeza ko inzira ikiri ndende kugira ngo abazikora zigere ku ntego bakemeza ko ingamba zishyirwaho ku bijyanye na Film zishobora gutuma zikundwa.