Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwibuka ku nshuro ya 25 mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 mata 2019, wari umunsi wahariwe amatorero n’amadini muri iki cyumweru cy’icyunamo.
Kuri uyu wa gatanu, umuryango w’abayislamu mu Rwanda, ibikorwa byo kwibuka wabikoreye i Mabare mu Murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana, ahari abayislam barwanyije ibitero by’interahamwe bikabaviramo gupfa ndetse no kubasenyeraho umusigiti.
Asobanura amateka y’ibyabereye ku musigiti wa Mabare, uwari Imamu w’umusigiti wa Mabare Bagabo Rashid yagaragaje uburyo bahanganye n’ibitero by’interahamwe, bicamo enye ariko zijya kuzana imbunda zirabarasa kugeza aho bamwe bahungiye mu rufunzo rw’ikiyaga cya Mugesera, abandi bahungira mu musigiti.
Imam Rashid avuga ko abahungiye mu musigiti, interahamwe zabasanzemo zibiciramo zibatera n’amagerenade ariko abari mu rufunzo bakomeza kwihisha kugeza aho harokoreye abantu 8 mu nzira zikomeye cyane.
Mu rwego rwo kwishimira igikorwa cyaranze Imam Bagabo Rashid, umuyobozi wa Camelia Al Haj Nshuti Khalid, izwi mu gutegura amafunguro atunganye mu mujyi wa Kigali, wamugeneye kujya gukora umutambagiro mutagatifu i Makka nka kimwe mu bihembo, nko kumushimira ubutwari bwamuranze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umukecuru watanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse yagaragaje uko yaje i Mabare, aho bavuye iwabo bagiye kwiyahura, ariko bahura n’abayislam b’i Mabare babashyira mu bwato barabambutsa biyemeza kubahisha ari naho bafatanyije mu rugamba rwo kurwanya ibitero by’interahamwe, nyuma yo kurasirwa no guterwa amagerenade mu musigiti yagize amahirwe ntiyagira icyo aba, kugeza ubwo yongeye kwambuka iwabo akoga ikiyaga cya Mugesera agasubira iwabo mu gisaka akaharokokera.
Umuyobozi w’akarere ka Rwanagana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye cyane abayislam ba Mabare uburyo bitwaye mu gihe cya jenoside barwana ku batutsi ndetse bamwe muri bo babigwamo, anashimira byihariye umuryango w’abayislam mu Rwanda by’umwihariko uwari Mufti w’u Rwanda mu mwaka 1992 Sheikh Mugwiza Ahmed, wasohoye ubutumwa buvuga ko AMUR idashyigikiye ibikorwa by’ivangura n’ubwicanyi ubwo ari bwo bwose byaberaga mu Rwanda.
Yibukije ko muri islam harimo inyigisho zibuza abantu kwica, ko uwishe umuntu umwe aba yishe abantu bose, asaba n’abayislamu kumva no kumvira abayobozi babo.
“mu bayislam bigisha ko umuntu wishe umuntu umwe cyangwa ukuyemo Roho imwe, abarwa nk’uwishe abantu bose batuye isi, kuko uba wisher oho utaremye, rero ndangira ngo mbibibutse kandi mujye mubyumvira abayobozi banyu, abasheikh n’aba Imamu”
Mu ijambo rye Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, yatangaje ko imwe mu mpamvu yatumye RMC yibukira i Mabare ari igikorwa cy’ubutwari bw’abayislam b’i Mabare bagumye ku mahame y’idini ya Islam bitandukanyije n’ibitekerezo byo gukora jenoside banarwanya abicanyi.
“twe nk’umuryango w’abayislam mu Rwanda, igikorwa cyakozwe n’abayislam ba mabare cyo kurwana kubo bari bahishe, tubona ari igikorwa cy’ubutwari ndetse n’amateka ya jenoside,
Mufti w’u Rwanda kandi yatangaje ko Islam izakomeza kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, ndetse izakomeza guharanira icyo yakomeje guharanira kuva mu myaka ya za 92 yo kurwanya ivangura ryose, bihanganisha abarokotse genocide banabizeza gukomeza gufatanya mu kwiyubaka.
Ku cyifuzo cyo gushyira ikimenyetso cy’uko ku musigiti wa Mabare, umuryango w’abayislam mu Rwanda uvuga ko ugiye kuzagikoraho, aho ubuyobozi bwa Ibuka i Mabare bwifuza ko hakubakwa ikimenyetso cya jenoside ndetse hagashyirwaho urukuta rujyaho amazina y’abiciwe muri uwo musigiti bagahora bibukwa buri mwaka.
Muri uyu muhango kandi Umuryango w’abayislamu mu Rwanda wibutse abatutsi bishwe bajugunywa mu kiyaga cya Mugesera, aho bashyize indabo zo kuzirikana abahajugunywe, RMC kandi yaremeye inka ebyiri zihaka, abarokotse jenoside b’i Mabare, ndetse banabizeza ko bazakomeza kubaba hafi mu bihe byose.
Mu karere ka Rwamagana hubatswe inzibutso 11 zishyinguwemo imibiri y’abatutsi irenga ibihubi 73, iyi mibare ikaba ikiri mike bito bitewe n’abantu benshi batari baboneka ngo bashyingurwa mu cyubahiro ndetse harimo n’abandi baguye mu biyaga n’inzuzi harimo n’ikiyaga cya Mugesera kiri hafi y’umusigiti wa Mabare wari uri..
Bihibindi Nuhu
Amahoroy’Imana abane namwe! Nubwo bibabaje ariko Imana ishimwe kuba ubutwari bw’aba baislamu bwaratanze isomo kubantu benshi batandukanye. Icyo nasaba RMC nugukomeza gukora ubuvugizi kuri aba baislam bakaba bakubakirwa umusigiti w’icyitegererezo uzakomeza kwibutsa ubutwari bagize bitanga mugihe hari abari bafite ubushobozi batereranye inzirakarengane zicwaga.
Umusigiti nabonye bawufite ariko uwiciwemo abantu wo ntabwo bongeye kuwukoreramo amasengesho