Home Amakuru “Igisibo ni bumwe mu buryo bwiza bwo gusaba ijuru” Mukama Abbas

“Igisibo ni bumwe mu buryo bwiza bwo gusaba ijuru” Mukama Abbas

1657
0

Mukama Abbas wabaye  Visi perezida w’inteko ishinga amategeko muri manda irangiye ariko kuri ubu akaba atakiri mu nteko, ni umwe mu bayislam bagize umwanya ukomeye mu nzego bwite za leta, yemeza ko igihe cyose yari mu nteko mu gusibo cy’ukwezi kwa Ramadhan yasomaga cyane Qoran

Umuyoboro wamusanze ari mu musigiti wa Mar’wa uherereye Rwarutabura nyuma y’isengesho ryo ku manywa rizwi nka Adhuhuri ari gusoma Qoran.

Mu kiganiro yaduhaye, yadutangarije ko mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan umuyislam yongera ibikorwa bye agambiriye kuzabona ijuru, muri ibyo hakaba harimo no gusoma Qoran cyane.

Yibukije ko umuyislam atagomba kwitwara neza mu kwezi kwa ramadhan gusa ko ahubwo agomba kubigenderaho no mu bihe byose by’ubuzima bwe.

“ubundi kamere y’umuyislam, ibyo Imana idusaba n’intumwa y’Imana idusaba, ni ukwitwara neza nicyo kiranga umuyislam, mu gihe cy’ukwezi kwa ramadhan bikaba akarusho, ni ukwezi ko gusarura ibyiza”

Mukama Abbas avuga ko kubera ukwezi kwa Ramadhan ibintu byose umuyislam akoze imigisha yikuba kenshi, ariyo mpamvu mu gisibo arushaho gukora ibikorwa byiza kugira ngo azabone ibihembo byinshi ku munsi w’imperuka

kubera ko muri ramadhan ibintu byose ari double, icyo gihe uprofita gukora byinshi kugira ngo umunzani wawe ku munsi w’imperuka, ibyinshi bizabe ari byiza, ubone impuhwe zo kwinjira mu ijuru ry’Imana”

Twifuje kumenya niba koko Mukama Abbas, atari gusoma Qoran kubera ko atakiri umudepite, adutangariza ko mu myaka18 ari mu nteko ishinga amategeko nabwo yajyaga afata umwanya agasoma Qoran

“mu kiruhuko cya saa sita cy’abadepite, ninjiraga muri office ngasari, narangiza ngafata Qoran ngasoma, Qoran si ikintu gishya kuri njye”

Uyu mugabo wamaze mu nteko ishinga amategeko imyaka 18, yadutangarije ko mu buzima bwe bwa buri munsi byumwihariko mu gisibo agira umwanya wo gusoma Qoran kuko kuyisoma harimo ibihembo byinshi kandi akaba yaranayize mu mashuri yo ku musigiti (Madrasa) akiri umwana.

“njyewe nize Qoran, kandi nzi agaciro ka Qoran, Qoran yamanutse muri uku kwezi kwa Ramadhan, inyuguti imwe harimo ibihembo byinshi, ngira umwanya muke nk’isaha imwe cg abiri yewe n’atatu yo kwibombarika, namara gusari ngasoma Qoran kuko nanjye mba numva nshaka ibyiza”

Mukama yavuze ko gusoma Qoran ariwe bifitiye inyungu kuko ku munsi w’imperuka buri wese azisanga ari kumwe n’igitabo cye n’ibyiza yakoze bityo buri wese akaba ari mu irushanwa.

Mukama Abbas yabwiye umuyoboro ko afite amajuzu (ibice) hagati y’umunani n’icumi yafashe mu mutwe, bimufasha mu buzima busanzwe kuba yasoma Qoran atayirebamo cyane cyane mu gihe cy’amasengesho ndetse akanamufasha mu gihe cy ninjoro.

Ku kibazo cy’uko ari umwe mu bahoze mu nzego nkuru z’igihugu akaba anagaragara nk’umuyislam ufata Qoran agasoma, Mukama Abbas avuga ko ari kimwe mu byo gushimira inkotanyi zafashe igihugu zigaha uburenganzira abanyarwanda n’abayislam barimo, bakaba bisanzura uko babishaka.

Yagarutse ku mateka yaranze abayislam muri leta ya Kayibanda  na Habyarimana zakandamije abayislam ariko kuri ubu izo ngorane zikaba zitagihari.

“mu gihe dufite ubuyobozi bwiza, bukunda abanyarwanda,umuyislam utabona umwanya wo gukorera Imana,asenge idini ya Islam, asome Qoran nkuko bisabwa ni agahinda”

Mukama Abbas w’imyaka 57, yinjiye mu nteko ishinga amategeko mu mwaka 2000 ku itike ya PDI ayivamo nyuma y’imyaka 18, uretse kuba yarabaye umudepite usanzwe yaje no gutorerwa kuba visi perezida wayo, ni umwe mu bayislam binjiye mu nteko ishinga amategeko nyuma ya Sheikh Harelimana Abdulkarim, Nyakwigendera Hamidou Omar na sheikh Habineza Hamisi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here