Amakuru ava mu muryango w’abayislam mu Rwanda avuga ko uyu muryango wamaze gutegura amarushanwa ya Qoran azahuza abasomyi ba Qoran 51 bavuye mu bihugu 25 byo ku mugabane w’afurika,akazaba tariki ya 16 Kamena 2019
Ibaruwa Mufti w’u Rwanda yandikiye ba Imam bose b’intara n’umujyi wa kigali ibamenyesha ko abahaye inshingano yihariye mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan yo gusaruza umusanzu uzava mu mashyirahamwe y’abayislam, n’andi matsinda y’abayislam ndetse na buri muyislam wese gutanga umusanzu we wo gushyigikira Qoran kugira ngo ayo marushanwa azashobore kuba nkuko yateguwe.
Iyi baruwa ya Mufti kandi, ivuga ko iki gikorwa cyo gukoresha aya marushanwa y’abafashe Qoran yose mu mutwe kizatwara amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 155, agahamagarira buri muyislam wese kwitangira iki gikorwa akoresha uburyo bwashyizweho bwaba ubwa Konti, ndetse n’abakoresha amasosiyete y’itumanaho mu rwanda, gutanga umusanzu wabo, ndetse no gukoresha uburyo mpuzamahanga bwo koherera amafaranga.
Nk’uko iyi baruwa ibivuga, ikigamijwe ni ukwizihiza imyaka 25 ishize abayislam bo mu Rwanda bahawe agaciro n’ubwisanzure mu kugaragaza imyemerere yabo no kwigisha gusoma igitabo cya Qoran.
Umujyamana wa Mufti w’u Rwanda Sheikh Mbarushimana Suleiman mu kiganiro yagiranye na Umuyoboro.rw avuga ko imwe mu mpamvu yatumye bahitamo gukoresha amarushanwa akajyanwa muri Kigali convetion center ari uburyo hateye ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rigenzweho byose bikagengwa no kuba hari umutekano uhagije.
Indi mpamvu uyu mujyamana avuga harimo kuba bifuza gutumira abayobozi bakuru b’u Rwanda ndetse n’abo mu bihugu bifite abasomyi bazitabira iri rushanwa.
Sheikh Suleiman kandi yemeza ko umuryango w’abayislam mu Rwanda ufite icyizere cy’uko bazabona amafaranga yagenwe bashingiye ku kuba igikorwa cya Qoran cyitabirwa kikanakundwa na buri muyislam.
“dufite icyizere ko bashobora kuyarenza, twizera neza ko abayislam ikintu kibafata ku mutima , ikintu kibashishikaza baha agaciro kurusha ikindi ari ikintu cy’idini, ni ikintu kibaha imigisha ku mana, iyo uvuze Qoran mu kwezi kwa Ramadhan nta muntu numwe utabiha agaciro”
Sheikh Mbarushimana avuga ko uretse amafaranga agomba gusaruzwa mu misigiti guhera kuri uyu wa gatanu, hari n’abandi bafatanyabikorwa bamaze bifuza gufatanya na RMC muri iki gikorwa barimo abo mu gihugu cya Koweit, Emirates, na Arabiya Sawudite
“hari abamaze kutubwira ko bazaza kandi bazashyiramo ubushobozi bwabo, urugero nk’ushinzwe ibikorwa bya Qoran muri Koweit we yamaze kwemeza ko azaba ahari”
Iri rushanwa mpuzamahanga rya Qoran si ubwa mbere ribereye mu Rwanda ku nshuro ya 8, ryari risanzwe ritegurwa n’umuryango Al Hayat rikaba ryaratangiriye mu karere ka Gicumbi.
Mu gihe cy’imyaka irindwi ribera mu Rwanda, imyaka itanu nibwo ryabereye i Gicumbi naho imyaka ibiri rigasorezwa kuri stade ya Kigali iri i Nyamirambo.
Twifuje kumenya uko umuryango Haya al asafu wariteguraga maze tuganira n’uyoboye itsinda ryateguraga aya marushanwa ya Qoran riyobowe na Sheikh Djamidu uri kwitegura gukomeza amasomo ye yo ku rwego rwa PHD mu idini, adutangariza ko nabo kuri ubu hari ibiganiro biri hagati y’umuterankunga wabateraga inkunga ndetse na RMC bo bakaba ari abahuza b’izi mpande zombi mu rwego rwo kunoza iki gikorwa.
“rmc turimo turafatanya, turacyari mu biganiro no kunoza ibiganiro hagati y’umuryango n’umuterankunga, twe icyo turi gukora ni uguhuza umuterankunga n’umuryango wacu, kugira ngo izo neza ze zibashe kugera ku bayislam no gihugu cyacu, haracyahuzwa zimwe mu ngingo runaka kugira ngo igikorwa kirusheho kugenda neza”
Uyu muyobozi w’iri tsinda yagaragaje ko nubwo kuri ubu ari abahuza muri iki gikorwa mu gihe cy’imyaka irindwi aribo bagitegura nabakanagishyira mu bikorwa ku nkunga y’uwo muterankunga bafatanyije na RMC.
Sheikh Niyitanga Jamidu yanadutangarije ko mu gihe cy’imyaka irindwi aya marushanwa bayategura, uretse umwaka wa mbere n’uwa kabiri birwanyeho, umwaka wa gatatu babonye inkunga y’4.000 by’amadorali, kuva mu mwaka 2015, babona umuterankunga ubafasha igikorwa cyose.
Uyu muterankunga wo mu gihugu cya Arabiya sawudite aho aba banyeshuri bari kwiga, avuga ko ibiganiro nibiramuka bigenze neza yiteguye kongera gutanga inkunga ye 100% ihwanye n’amadorali arenga ibihumbi 40.
Iri tsinda ritegura iri rushanwa rya Qoran ritangaza ko ryishimira cyane ubuyobozi bwa RMC buriho kuko mbere ryavunikaga bikomeye kubera kutumvikana n’ubuyobozi bwariho ariko ko mu myaka ibiri ishize sheikh Salim ari Mufti w’u Rwanda, aribwo ubuyobozi bwe bwumvise iki gikorwa ndetse baranagifatanya.
Tubabwire ko iri rushanwa mpuzamahanga ritangira mu mwaka 2012 ryatangiriye mu karere ka Gicumbi, aho ryitabiriwe n’ibihugu 5, birimo u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, igikorwa cyaje gukura kigera umwaka ushize ryari ryitabiriwe n’ibihugu 17 byo ku mugabane w’Afurika, aho umunya Niger ariwe waryegukanye.
Bihibindi Nuhu