Home Amakuru Abanyeshuri ba Lycee islamique i Rwamagana barasabwa kwigira ku rubyiruko rw’inkotanyi

Abanyeshuri ba Lycee islamique i Rwamagana barasabwa kwigira ku rubyiruko rw’inkotanyi

2125
0

Kuri uyu wa gatandatu, ikigo cyishuri cya Lycee Islamique de Rwamgana cyibutse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, urugendo rwo kwibuka rukaba rwatangiriye aho iki kigo giherereye mu mujyi wa Rwamgana rurangira ku rwibutso rwa Rwamagana.

Mu biganiro byatangiwe muri icyo kigo birimo icyatanzwe n’umukozi wa CNLG ndetse n’umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’umurenge wa Kigabiro bagarutse ku mateka yaranze jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, aho nko mu mashuri hari ivangura ndetse n’amacakubiri yo gutandukanya abanyarwanda hagendewe ku bwoko.

Kayitesi Redempta umukozi wa CNLG mu karere ka Rwamagana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye abanyeshuri b’iki kigo kurangwa no gukura amasomo kuri jenoside yakorewe abatutsi baharanira kugira ubutwari nk’ubwaranze urubyiruko rwari inkotanyi rwahagaritse jenoside.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Radjab kandi yasabye ababyeyi kurangwa no kurera neza bagamije kuzasiga abazasigara babavuga neza mu busaza bwabo, aho kurera abana bazica abasaza.

Uwatanze ubuhamya warokokeye i Rwamagana Uwambayimpundu Farida nawe yagarutse ku mateka yaranze imibereho y’abatutsi haba mbere na nyuma ya jenoside, aho yatangiye kwiga ari umuhanga ariko agakora ibizamini bya leta agatsinda ariko agakurwa ku rutonde, yasabye abana barererwa muri icyo kigo kwiga kuko amahirwe babujijwe bo nta kintu na kimwe kiyababuza kuko bo bari mu Rwanda ruha agaciro buri wese.

Uwambayimpundu Farida atanga ubuhamya

Mu mikino mbarankuru abanyeshuri ba Lycee islamique de Rwamagana bakinnye bagaragaje uburyo abanyarwanda bari babanye neza ndetse n’uburyo amacakubiri yatangiye, aho abayobozi b’icyo gihe bakoresheje urubyiruko rw’u Rwanda bishora mu bwicanyi bica bagenzi babo, ariko babona urundi rubyiruko rurabatabara, aba banyeshuri bakomeza bagaragaza ko ejo heza h’urubyiruko ari heza.

Cyimana Sudi, Umuyobozi w’iki kigo avuga ko imwe mu mpamvu ituma bibuka ari ukwigisha abana amateka ashariririye u Rwanda rwanyuzemo ya jenoside ndetse bayagereranya n’ayo urwanda rurimo kuri ubu aho bigishwa ubumwe bw’abanyarwanda ndetse n’iterambere.

Lycee islamique de Rwamagana yashinzwe mu mwaka w’1990, ritangijwe n’ababyeyi b’abayislam b’i Rwamagana mu mwaka wa 2005 nibwo ryatangiye kwibuka abari abanyeshuri, abarimu ndetsen’abakozi baryo bishwe mu gihe cya jenoside, nibwo nta mubare uzwi w’abariguyemo ariko riteganya gukora urutonde rwabo rukoranye n’abaturanyi b’ikigo.

Cyimana Sudi umuyobozi w’ikigo
Abanyeshuri ba Lycee islamique de Rwamagana bunamira abashyinguye ku rwibutso rwa Rwamagana

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here