Home Amakuru Umutambagiro nyirizina uzatangira kuwa gatanu” Sh Djamilu

Umutambagiro nyirizina uzatangira kuwa gatanu” Sh Djamilu

830
0

Tariki ya 28 z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka nibwo abayislam b’abanyarwanda 85 bahagurutse mu rwanda berekeza mu mutambagiro mutagatifu uzwi ku izina rya Hijja bagiye gukora inkingi ya gatanu mu nkingi zigize idini ya Islam.

Amakuru dukesha abagiye bayoboye aba bayislam bo mu Rwanda, aravuga ko urugendo rwabo rwagenze neza, aho kuri ubu biteguye gukora umutambagiro mutagatifu nyirizina tariki ya munani y’uku kwezi.

Mu kiganiro yagiranye na umuyoboro.rw, sheikh Murangwa Djamilu yadutangarije ko umutambagiro abanyarwanda bose nta kibazo bafite uretse bake bafite utubazo tw’uburwayi ariko tutazababuza gukora umutambagiro nyirizina.

“Ibikorwa bimaze gukorwa ni umutambagiro mutoya bita Umrah, abantu abricara, bagategereza kugeza ku munsi wa munani w’ukwezi kwa Dhul hija azaba ari tariki ya 9 z’ukwa Munani, nibwo gahunda zose zizakomeza, nibwo haba hatangiye umutambagiro nyirizina, nta kibazo turahura nacyo usibye bamwe mu basaza barwaye ariko nabwo ntabwo ari cyane”

Ku musozi wa Arafa hamwe mu hasuwe

Uretse iki gikorwa cyo gukora umutambagiro muto bakoze kuwa kabiri w’icyumweru gishize, Sheikh Djamilu avuga ko hari ibindi bikorwa bakoze birimo gusura ahazakorerwa umutambagiro nko kujya mu kibaya cya Mina, kujya ku musozi wa Arafat bazirirwa tariki ya 9 z’ukwezi kwa 12 kuri karendari ya kislam basaba ndetse n’ahitwa Muzidalifa.

Aba bayislam, b’abanyarwanda kandi basuye hamwe mu hari amateka y’idini ya islam nk’ahitwa Jabal Rahman irimo ubuvumo bwa Thaur , basura umusozi wa Noor urimo ubuvumo bwa Hiraa’u , ndetse na Jamarat aho bazatera amabuye.

Uyoboye abayislam bo mu Rwanda, Sheikh Djamilu asunika mu kagari umukecuru uruta abandi mu banyarwanda bari muri Hijja Mukanduhura Amina

Umuyislam ufite ubushobozi ategekwa gukora umutambagiro mutagatifu rimwe mu buzima bwe, ariko akaba yasubirayo mu gihe abishatse, uba rimwe mu mwaka mu kwezi kwa 12 ari nako kwezi kwa nyuma mu mezi ya Kislam, ibikorwa bya hijja bitangira tariki ya 8,9 n’10 z’uko kwezi.

Umusozi wa Arafa aho bazirirwa tariki ya 9 z’ukwezi kwa Dhul Hijja

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here