Home Amakuru “Twamaze iminsi ine nta kintu turya” Ibrahim utabona

“Twamaze iminsi ine nta kintu turya” Ibrahim utabona

896
0

Mu nkuru zatambutse twabagejejeho ibice bibiri twaganiriye na Uwariraye Ibrahim ufite ubumuga bwo kutabona, aho yadutangarije ko byinshiku buzima bw’abantu bafite ubumuga haba mu cyaro ndetse no mu mujyi, ndetse anatugaragariza uburyo ufite ubumuga kubaho ari mu cyaro ari kimwe mu bintu bivunanye kuko ahura n’ingorane nyinshi cyane.

Mu gice cya gatatu tubagezaho cy’ubuzima bwa Uwariraye Ibrahim wageze i Kigali muri 93, kiribanda ku buzima we na bagenzi be banyuzemo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri 94, yabaye amaze amezi arindwi ageze mu mujyi.

Uwariraye Ibrahim avuga ko jenoside yatangiye tariki ya 7 Mata bararanye umugambi wo kujya guhura  na burugumesitiri wa Kacyiru wari wabahaye gahunda yo guhura akareba icyo yabafasha, muri iryo joro ry’uwo munsi babwirwa amakuru y’uko uwari Perezida Habyarimana indege ye imaze guhanurwa.

Ibrahim avuga ko mu gitondo cyo ku itariki ya 7 aribwo uwugore witwa Gatarina wari ubacumbikiye nawe wazize jenoside yababwiye ko ibintu byakomeye nta muntu uri gusohoka hanze kuko Habyarimana bamwishe.

“Yaraje aratubwira ati Habyarimana yapfuye natwe ntaho turi, ari ariko inama nabagira mwigumire munzu”

Ibrahim avuga ko uwo munsi wose bagumye munzu, ariko ko nubwo bari munzu hahise haduka n’ubugome bukomeye bwo kuba watuma n’umuntu musanzwe muziranye akantu hanze ntakazane.

“Umuntu watumaga akantu nk’akandazi hanze ntiyagarukaga, tariki zirindwi ntitwarya haba ku manywa haba n’injoro”

Uyu mugabo avuga ubu buzima bakomeje kububamo ntacyo barya kugeza tariki ya 9 aho bagashe icyemezo cyo kuva munzu bumva bazicwa n’inzara, kandi bari bafite udufaranga bari barakuye mu gucungira abagenzi, ku buryo icyo gihe cyose uwo batumaga atagarukaga.

“Twamaze iminsi ine nta kintu dukoza ku munwa, inzara yari itwirengeje duhitamo gusohoka, jenoside abatayizi barayibarirwa”

Avuga ko nyuma yo kumara iminsi itatu munzu ntacyo kurya bari bafite, bafashe bagiye inama ikigomba gukorwa, biyemeza kuva munzu bakagenda

“Uwitwa Narcisse wari ufite sewabo w’umudepite( aha yavugaga Rucagu Boniface) niwe wavuze ati  mfite umubikira tuziranye, muri Lyce notre damme reka tujye kumureba, dufata inzira mu gitondo, ariko nta mbaraga twanegekaye, ushobora kubyumvisha amagambo ukagira uti n’ibintu byoroshye ni ukuri kw’Imana byari ibintu bikomeye”.

Ibrahim avuga ko ubwo bari bavuye munzu ari batatu, abantu bagiye babagarura bababwira ko uwitwa Julien batari bumurenze umutaru kuko yari umututsi,abantu bose imitima yabo yari yaranduye, ariko barhangana baragenda  ariko mu buryo bukomeye.

Uwariraye Ibrahim ufite ubumuga bwo kutabona ntiyifuza kongera kumva jenoside

Bariyeri ya mbere aba batabona babanaga uko ari batatu, bayisanze kuri Onatracom, interahamwe zirabahagarika zibabaza aho bajya bazimbwira ko bagiye kuri notre damme barabareka barakomeza.

Ibrahim avuga ko ubwo bageraga kuri bariyeri yo ku gitega ariyo bahuriyeho n’ibyago bikomeye kuko interahamwe zo mu gitega nta mukino zagiraga, ku buryo bari bagiye gusigarana mugenzi wabo ariko baramuvugira barakomeza.

“Tugeze ku gitega nibwo bamuserereje, bamwita imbuto mbi, bati iyo mbuto mbi murayijyana hehe? Tubura icyo dusubiza, ariko tubabwira ko tugiye kuri lycee, kubera ko yari aturimo hagati tubona baraturetse turakomeza”

Bakomeje urugendo uko ari batatu, bagera ku bwinjiriro bwa Lycee, ariko umuzamu yanga kubakingurira, bababwira ko kuzuye ariko banga kuhava ariko banga kuhava, baza kubafungurira bahamaze nk’isaha, nabo biyemeza kutazahava.

Twagiye kumva twumva umuntu aradukinguriye, natwe tuhinjira tuti ntituzava aha niyo bazana imbunda, tuti yatwiciramo hano, baduha akazu kacu aba ariko dutangiriramo ubuzima”

Ibrahim ahamya ko nyuma yo guhabwa icumbi muri Lycee Notre damme, umukozi w’iki kigo yabazaniye ibiryo nko mu masaaha ya saa cyenda, ariko ko na n’ubu atazi ubwobo bwabyo bitewe n’inzara bari bafite bamaranye iminsi itatu n’uwa kane ukaba wari ugiye kwihirika.

Uyu mugabo avuga ko muri Lycee bahungukiye izindi nshuti guhera tariki ya 30, ariko ko bigeze tariki ya 30 Mata, ibintu byakomeye kuko interahamwe zaje zitwara abantu bari bahahungiye bajya kubica, ibintu avuga ko bitazamuva mu mutwe bitewe n’uburyo bari bamaze kuba inshuti.

Tariki 30 yabaye mbi, kuko haje interahamwe zitwara abagabo bose hasigaramo abagore n’abana, ikintu cyatubabaje gituma tugira agahinda, hari umusore twari tumaze gucurangira, agenda agiye gufata ibiryo twe tubanza gutinda ho gato, iyo tugumana gake ntacyo yari kuba kuko twarahageze dusanga aribwo bakibashorera”

Ubu buzima, Uwariraye Ibrahim avuga ko bakomeje kububamo ariko muri jenoside hagati baza kwingiga umusirikare ko bajya kuzana utuntu twabo aho babga mu Nyakabanda abemerera kubatwara ariko yanga gutwara uwitwa julien kuko atari kumurenza umutaru, basanga aho bari batuye barahasahuye n’uwabakodeshaga baramwishe ndetse b’abaturanyi babo barimo Sebanani Andre nabo barabishe.

Bongeye kusubira muri Lycee notre damme bayibamo, ku buryo hari izindi nterahamwe zaje kuhafata abantu bavuga ko nabo babatwara aho bagiraga bati “ mubo dutwara n’izi mpumyi turazitwara” ariko baranangira banga kujyana nazo inkotanyi zibasanga muri icyo kigo zibatwara muri Mille coline kugeza aho umutekano ugarukiye basubira mu buzima busanzwe.

Uwariraye Ibrahim avuga ko ibihe abanyarwanda banyuzemo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi byari ibihe bibi bikomeye, ariko byagera ku bantu batishoboye byo bikaba bibi kurusha

Yagize ati: “ Jenoside iragatsindwa, abatishoboye yababereye ibihe bibi cyane, noneho byagera ku mpumyi ho bikaba ibindi bindi, wowe ibaze abantu no mu bihe ntibitabwagaho muri bo bari batunzwe no gusaba cyangwa nkatwe ducurangira abantu, muri jenoside abatari kwica bari kwicwa, kiriya gihe ntikizongere kubaho ukundi”

Mu biganiro bye twagiranye ubutaha tuzaganira nawe uko yabaye umuyislam ndetse na zimwe mu mpano afite kandi zitangaje nko kumenya ibihe n’abantu ku buryo nta muntu ashobora kwibeshya.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here