Ivan Samuel Ssebadduka umunya Uganda, akaba umukirisitu wemera Imana imwe Monotheist yareze mu rukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga abayislam bo muri Uganda, Islam n’abayislam bo muri Uganda kudakomeza kwita Imana Allah no gusaba ko kutagereranya Islam n’ubukirisitu.
Bwiza.com dukesha iyi nkuru iravuga ko Uyu mugabo nk’uko bigaragara mu kirego yashyikirije urukiko kuwa 04 Ukwakira, yasabye urukiko kubuza Abayisilamu kugereranya iyobokamana ryabo, Imana na Koran babigereranya n’Ubukirisitu, Yehova na Bibiliya Yera.
Akomeza agira ati: “Twe Abakirisitu bemera Yehova Eli Shaddai, (Yehova Mana Ushobora byose). Turashaka guhagarika Abayisilamu kwita Imana yacu, Imana ya Yesu na Allah. Nibyo dufite umuremyi umwe ariko ntibisobanuye ko uwacu (Abakirisitu) yitwa Allah !”
Ssebadduka yareze Mufti wa Uganda, Sheikh Shaban Ramadan Mubajje, Mufti w’Ikirenga, Sheikh Silman Kasule Ndirangwa, Abagize Inama Y’Ikirenga ya Kisilamu muri Uganda, Abagize Ishyirahamwe Da’awa muri Uganda ndetse n’undi muntu wese wiyita Umuyisilamu.
Uyu mugabo nk’uko bigaragara mu kirego yashyikirije urukiko kuwa 04 Ukwakira, yasabye urukiko kubuza Abayisilamu kugereranya iyobokamana ryabo, Imana na Koran babigereranya n’Ubukirisitu, Yehova na Bibiliya Yera.
Ssebadduka yareze Mufti wa Uganda, Sheikh Shaban Ramadan Mubajje, Mufti w’Ikirenga, Sheikh Silman Kasule Ndirangwa, Abagize Inama Y’Ikirenga ya Kisilamu muri Uganda, Abagize Ishyirahamwe Da’awa muri Uganda ndetse n’undi muntu wese wiyita Umuyisilamu.
Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Daily monitor cyavuze ko uyu mugabo avuga Avuga ko Abakirisitu bo mu rungano rwe bashaka kugaragaza itandandukaniro rya Yehova Eli Shaddai na Allah ndetse no hagati ya Yesu Kristo na Isa.
Sebadduka agaragaza ko hari aho bavuga ko ahavugwa hose Issa agereranywa nka Yezu atapfuye atari byo, bityo ngo akaba ntaho ahuriye na Yesu kristo w’i Nazareti wapfuye akazuka
Rumwe mu rugero atanga ni urwo mu gihugu cya Malaysia aho avuga ko ibyo yasabye urukiko gutandukanya Yezu na Issa ndetse n’Imana na Allah, urukiko rwo muri icyo gihugu cyiganjemo abayislam benshi nacyo cyemeje ibyo ari gusaba muri Uganda.
Imyemerere ya gikirisitu ivuga ko Yezu ari Umwana w’Imana ndetse akaba mucunguz, Messiah wavuzwe mu isezerano rya kera ku bemra bibiliya akaba n’izingiro ry’ubukirisitu.
Abayisilamu nabo bemera ko Yesu bita Isa mu Cyarabu yari Intumwa akaba n’Umuhanuzi w’Imana, wavutse ku Bikira Mariya ndetse azagaruka ku isi mbere y’uko haba umunsi w’imperuka kikaba kimwe mu bimenyetso bikomeye by’imperuka,akazatungukira i Damas muri Syria, ku isengesho ryo mu gitondo (Asub’hi)
Muri Uganda si ubwa mbere ibirego nk’ibi bigaragara kuko hari n’uwigeze kurengwa na bamwe mu bakiristu wiyitaga Imana, urukiko rwanzura ko abamureze ko yiyita Imana nta bimenyetso bafite, rutegeka abamureze kutazamuyoboka.