Nyuma y’ibitero by’ingabo za leta zunze ubumwe z’amerika mu mujyi wa Idrib ahari hihishe umuyobozi w’umutwe wa Islamic state ndetse bikanamuhitana, uyu mutwe uravuga ko uyu Abubakar al Baghdad yari yamaze kugena ukora ibikorwa byawo bya buri munsi.
Umuyobozi mushya wa Islamic state ashobora kuba Abullah Qardash, wahoze mu gisirikare cya Saddam Hussein, umwe mu bashinze uyu mutwe afatanyije na Al baghadad muri gereza ya Bucca, yari asanzwe somambike w’uyu muyobozi wishwe watumwaga ahakomeye ndetse agafata ibyemezo bya nyuma mu bya politike muri uyu mutwe.
Ikunyamakuru cy’uyu mutwe cyitwa Amaq yavuze ko Baghadadi yari yarashyizeho Qardash gukomeza kuyobora ibikorwa byawo bya buri munsi guhera mu kwezi kwa munani uyu mwaka ndetse akaba ariwe wahise amusimbura ku buyobozi bw’uyu mutwe nyuma yo kwicwa n’ibitero by’indege z’amerika muri siriya mu mpera z’iki cyumweru.
Nubwo Perezida Trump yamaze gutangaza ko igisirikare cya Amerika cyahitanye Al Baghdad, abo muri Islamic state bo ntibari bemeza ko umuyobozi wabo yishwe n’ibitero by’ingabo z’Amerika.
Dailymail dukesha iyi nkuru iravuga ko Abdullah Qardash ufite akazina kagatazirano ka Professor kubera uburyo yateguraga ibitero byangizaga byinshi ni uwe mu bayobozi b’uyu mutwe wok u rwego rwo hejuru kandi ukunzwe cyane n’abayoboke b’uyu mutwe.
Qardash azwi kandi ku izina rya Hajji Abdullah al-Afari yavukiye mu gace ka Tal umwe mu mijyi irimo abasunite benshi muri Iraq yose akaba yarabaye umuysirikare mu ngabo za Saddam ubwo yayoboraga iki gihugu, mu mwaka 2003 yafatiwe muri Iraq ashinjwa gukorana n’umutwe wa Al Qaida, ari naho yafunganywe na Al Baghdadi akamuhugura bikomeye akamuhindura umujihadiste.
Andi mazina avugwa ko ashobora gusimbura Abubakar al Baghdadi ni umunyatuniziya Othman al Tunis n’umunya Arabiyasaudite Abu Saleh al Juzraw.