Home Amakuru Inama y’abasheikh yasobanuye ijambo “umurima” ryateje impaka

Inama y’abasheikh yasobanuye ijambo “umurima” ryateje impaka

1051
0

Mu mpera z’icyumweru gishize, kimwe mu kiganiro cyaganiriweho n’abakurikira urubuga rwa twitter ni icy’uko umwe mu basheikh wa hano mu Rwanda yaba yarise abagore imirima bituma abaharanira uburenganzira bw’abagore ndetse n’abandi benshi iryo jambo riteza impaka zikomeye.

Mu bantu bazwi mu Rwanda bagize icyo barivugaho ni Ingabire Immaculee umuobozi wa Transperence Internation Rwanda  wakoresheje imvugo yafashwe nko gutukana aho yise injiji, umusheikh wari wakoresheje umurima mu nyigisho ze zabereye mu bukwe.

Ibyavuzwe na Ingabire Immaculee biri mu byatumye hakuruye impaka

Iri jambo “umurima” rigaraga muri Qoran (igitabo gitagatifu ku bayislam) ryakomeje kuvugisha benshi aho hari abavugaga ko rikwiye guhindurwa abandi bakemeza ko hakwiye ivugurura mu magambo y’Imana ariko na none bakagaragaza ko guhindura ibyanditse muri Qoran na Bibiliya bitaba bikiri umwimerere.

Inama y’abasheikh mu Rwanda, nyuma y’iminsi umunani ntacyo ivuga kuri iyi mvugo yakoze inyandiko yashyizweho umukono n’uyobora iyi nama ariwe Sheikh Nzanahayo Qasim, isobanura iri jambo “umurima” rigaragara muri Qoran, igice cya 2 umurongo wa 223.

Sheikh Nzanahayo Qasim, uyobora inama y’abasheikh mu Rwanda

Nkuko bigaragara muri iyi nyandiko ivuga ko ubutumwa buri Qoran bumaze imyaka 1552 kandi mu bikubiyemo harimo kuba buhesha agaciro umugore ndetse n’uburenganzira bwe.

iyi nama y;abasheikh ivuga ko Qoran yanditse mu buvanganzo bw’ururimi rw’icyarabu bukoresha cyane uburyo bwo kuzimiza no kugeraranya ibintu bifitanye isano, uru rwego rugaragaza ko kugereranya umurima nk’umurima bitewe n’ubutumwa Imana yashakaga gutanga.

Muri iri tangazo hagaragaramo ko Imana imyamya myibarukiro y’umugore nk’umurima bitewe n’isano bifitanye, nko kuba umurima ariho haterwa imbuto zikamera naho umugore akaba ariwe wakira intanga ngabo zigahura n’intanga ngore zikazavamo umwana ari nawe ufatwa nk’urubuto rw’icyo gikorwa.

Muri iyi nyandiko kandi igaragaza ko umugore afite agaciro gakomeye kuko ariwe shingiro rikomeye ryo kororoka kw’abantu ku isi, ibyo ngo bikagereranywa n’umurima umuntu ahinga, agahora awitaho yifuza kuzabona umusaruro mwiza uzagirira akamaro abantu n’isi muri rusange.

Nyuma y’ibi bisobanuro, Iyi nama y’abasheikh mu Rwanda ivuga ko intego nyamukuru y’iyi mvugo ari iyo gufasha abashakanye kubanza gutegura igikorwa cy’imibonano kugira ngo buri ruhande rukibonemo umunezero ariko bakaniragiza Imana ku musaruro bagikuramo nko kuba havugamo umwana.

Ubutumwa bwateje impaka bwaciye kuri twitter

Cyakora nubwo iyi nama yatanze ibi bisobanuro, ivuga ko yiseguye ku bantu baba barumvise nabi ubu ubutumwa bwatanzwe na sheikh Idrissa Uwamungu, ariko nanone ntiyagira icyo ivuga ku bakoresheje amagambo akakaye arimo n’ayafashwe nk’ibitutsi.

Tariki 22 ukuboza nibwo Uwizihiwe Leonne yashyize ubutwa kuri Twitter bugira buti : “Inyigisho zigisha domestic violence nta kuntu abazitanga bajya bigishwa aho kugirango baroge umuryango nyarwanda?”

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here