Home Amakuru Ambasade ya UAE mu Rwanda yijihije ko ishoje umwaka w’ubworoherane

Ambasade ya UAE mu Rwanda yijihije ko ishoje umwaka w’ubworoherane

1072
0

Mu migenzo y’igihugu cya leta zunze ubumwe z’abarabu UAE mu magambo ahinnye y’icyongereza, yizihiza umwaka uba wariswe izina n’umwami wicyo gihugu, umuhango wabereye kuri wa gatatu mu kigo ndangamuco wa kislam.

Muri uyu muhango iyi ambasade imaze umwaka umwe n’igice ishinzwe yagaragaje ko buri mwaka umwami wa kiriya gihugu gikungahaye cyane ku bikomoka kuri peteroli ndetse kikaba ari nacyo gifite umujyi wa Dubai ko umwaka wacyitiriwe ushojwe amahoro.

Mu butumwa bwatambutse bunyuze mu mahusho iyi ambasade yasabye abanyarwanda nabo gukomeza kurangwa n’ubworoherane nk’uko basanzwe babugira mu mibereho yabo ya buri munsi.

Bamwe mu bitabiriye ibi birori

Uretse kwizihiza uyu munsi kandi muri ayo mashusho hamuritswe uburyo iki gihugu cyiteje imbere, birimo uburyo cyiyunze kikaba igihugu kimwe, aho kuri ubu ari kimwe mu bihugu bikize kandi bituwe n’amoko menshi y’abatuye isi n’abanyarwanda barimo.

Abaganiriye n’umuyoboro bawutangarije ko bishimiye uburyo iki gihugu cyateye imbere kikarenga kuba nyamwigendaho kikaba igihugu kimwe, ndetse no kuba umwami wacyo buri mwaka awita izina, uwo mwaka ibikorwa bikagendera kuri iryo zina.

Ambasade ya UAE mu Rwanda yashizwe tariki ya 08 Werurwe 2018, uretse umubano ushingiye kuri za Ambasade ku mpande zombi, mu gihe kirenga umwama n’igice, yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kugenera abafite ubumuga utugari, guha abanyarwanda buruse 20 zo kujya kuhiga, guhugura abagore 100 ibijyanye n’ubukerarugendo.

Ambasaderi wungirije wa UAE (wambaye ikanzu y’umweru) yitabiriye uyu muhango

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, abanyarwanda benshi bagannye Dubai gushakishayo ibicuruzwa byo kugurisha, uretse abacuruzi bahagana, hari abanyarwanda bakorerayo imirimo itandukanye cyane cyane akajyanye n’ubucuruzi.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here