Home Umuco Barasaba umuganda ukomeye ku irimbi ry’i Nyamirambo

Barasaba umuganda ukomeye ku irimbi ry’i Nyamirambo

782
0

Bamwe mu bayislam ba hano mu mujyi wa Kigali, barasaba ubuyobozi bw’abayislam, gutegura umuganda ukomeye wo gukata ibihuru no gusiba amarimbi yatangiye kwangirika.

Aba bayislam bavuga ko irimbi rya nyamirambo ribitse abantu babo benshi bitabye Imana barimo ababyeyi, abavandimwe ndetse n’inshuti.

Minani Jumapiri umuyislam uvuga ko akorera isengesho ku misigiti yo mu mujyi avuga ko bagiye gukora isuku ku marimbi bitewe n’uburyo hangiritse hakaba hari n’igihuru cyinshi, kandi buri wese ariho afite ubuturo bwa nyuma.

Inzu tubamo , aho dutuye dukenera isuku n’igihugu muri rusange gifite isuku n’uburyo bugarara mu maso ya buri wese, ni na ngombwa ko tugirira isuku aho dushyingura abantu bacu, nizo nzu zacu za nyuma, niho dutegereje kuzashyingurwa, ni iwacu muri rusange”

Aya marimbi arimo kwangirika bitewe n’imvura imaze iminsi igwa

Naho Rujukundi Ahmad, umusaza utuye mu ugarama rwa Kigali ahitwa mu Gasharu, wari witabiriye uyu muganda wo gukora isuku ku marimbi ariko ko hakenewe ingufu z’abantu benshi kubera akazi gahari.

“Nahacaga nkabona hasa nabi, niho nca mva mu rugo, ntuye hariya mu Rugarama, nacaga hano nkareba biteye isoni ku bantu bavuga ko abayislam turi abanyesuku, ariko aho dushyingura hakaba hari ibihugu, ntabwo byari ibintu byiza bibereye abayislam”

Nubwo hari ibihuru bimaze gukata, hakenewe imbaraga nyinshi

Kimwe n’aba bombi, aba bayislam bahuriza ku kuba hakwiye ingufu nyinshi zihagije kuko umubare w’abantu bake badashobora kugira icyo bakora ku gihugu cyabaye cyinshi kuri iri rimbi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge mu muryango w’abayislam mu Rwanda, butangaza ko bwakiriye neza igitekerezo cy’abari mu muganda bagize, ndetse bemeza ko itariki ya 12 Mutarama uyu mwaka bagiye kuyishishikariza abayislam kwitabira uyu muganda.

Irimbi ry’i Nyamirambo niryo rimbi abayoboke b’idini ya islam bashyinguramo ku bwinshi, rikaba kandi rinaturanye n’agace benshi mu bayislam batuyemo ka Nyamirambo ndetse hakaba hafi ya benshi.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here