Home Amakuru Ibyo wamenya bidasanzwe ahazwi nko kwa Kadafi

Ibyo wamenya bidasanzwe ahazwi nko kwa Kadafi

2142
0

Ikigo ndangamuco wa kislam ahazwi nko kwa Kadafi , kiri I nyamirambo hafi yahubatswe Stade ya Kigali ndetse iki kigo kikaba kirebana n’ahigishirizwa abantu imodoka, cyatangiye kubakwa mu mwaka  w’1979 nyuma gisozwa mu mwaka w’1984 ari nabwo ishuri rya siyansi ryatangiraga gukora.

Muri iyi nkuru turabagezaho ibintu bidasanzwe biri muri iki kigo utamfa kubona ahandi hantu.

  1. Niho hanini  mu bikorwa bya kislam

Muri iki kigo ndangamuco wa kislam niho hanini ugereranyije n’ahandi hatandukanye hari ibigo mu Rwanda ndetse hakaba hagaragaramo ibikorwa bitandukanye, muri byo harimo Umusigiti, Amashuri, ibiro, inzu zo guturamo, ibibuga byo gukiniramo ( Football, Basketball na Volleyball) ndetse n’icyumba mberabyombi gifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 600.

  • Umusigiti wakira abantu benshi

Umusigiti uri muri iki kigo niwo musigiti munini kurusha iyindi mu isaznwe iri i Kigali, uyu musigiti mo imbere wakira abantu bagera kuri 300 ariko ku ruhande ukaba wakwakira abandi bantu 200 bicaye neza, kandi badashobora kunyagira igihe imvura iri kugwa.

Umusigiti bakunze kwita kwa Kadafi ni umwe mu misigiti minini iri muri Kigali
  • Mimbar ijya gusa n’iy’intumwa Muhammad

Mimbar ni ahantu utanga inyigisho, aba ahagaze igihe cyo ku munsi wo kuwa gatanu, ku minsi mikuru cyangwa se mu bindi bihe bikomeye. Uyu musigiti bakunda kwitirira Kadafi nawo abawubatse biganye uko Mimbar yo ku gihe cy’Intumwa y’Imana Muhamad yari imeze, abamenyi mu idini ya Islam bavuga ko iyo yajyaga gutanga inyigisho zo ku munsi w’ijuma yazamukaga ingazo eshatu abateye umugongo agahindukira akareba abaje mu isengesho rya ijuma.

Mu yindi misigiti yo nayo ifite Mimbar ariko idasa nk’iri kuri uyu musigiti wo kwa kadafi.

Ahatangirwa inyigisho zo kuwa gatanu hazwi nka Mimbar
  • Umusigiti uracyari mu ishusho y’umwimerere

Umusigiti wo kwa Kadafi kuva wubakwa ntiwari wahinduka cyangwa se ngo usenywe hubakwe undi, mu gihe hari imwe mu misigiti yagiye isenywa hakubakwa indi ijyanye n’iighe, Igikomeye uyu musigiti ukorerwa ni nko gusiga irangi  cyane cyane iry’umweru ari naryo riwuranga bikagaragara ko wongeye kuba mushya.

Uko uyu musigiti ugaragara ni nako wari umeze ubwo wubakwaga
  • Niho hakorerwa isengesho ry’ilayidi iyo mu bihe bidasanzwe

Muri iki kigo niho honyine umuryango w’abayislam mu Rwanda utegura kuhakorera isengesho ry’ilayidi ku rwego rw’igihugu, ubusanzwe iri sengesho rikorerwa muri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo ariko hari igihe haba hari kubera ibikorwa bitatuma ikorerwamo isengesho.

Iyo isengesho ritabereye Stade ya Kigali, kwa Kadafi niho hategurwa
  • Niho hari ishuri ryisumbuye rirambye

Muri kigo ndangamuco wa kislam niho hari ishuri ryitwa ESSI Nyamirambo ryigisha Siyansi, kuva mu myaka ya za 84, iri shuri ritangira ryatangiye abanyeshuri bahigiraga batishyura amafaranga y’ishuri, ahubwo bakagaburirwa mu manywa. Ni rimwe mu mashuri yo mu Rwanda rifite Laboratwari ya siyansi yo ku rwego rwo hejuru.

Inyubako y’ishuri riri muri iki kigo naryo riri mu ritarahinduwe kuva 1984

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here