Home Amakuru UAE yongereye igihe kuri VIZA y’ubukerarugendo

UAE yongereye igihe kuri VIZA y’ubukerarugendo

529
0

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’abarabu UAE kuri uyu wa mbere biciye mu nama y’abaminisitiri y’iki gihugu yatangaje ko yongereye igihe cya Viza y’ubukerarugendo aho yashyizwe ku myaka itanu ivuye ku mwaka.

Visi perezida wa UAE, akaba na minisitiri w’intebe ndetse akaba n’umuyobozi wa Dubai Sheikh Muhammed bin Rashid al Maktoum abinyujije kuri twetter ko  biri mu rwego rwo korohereza abakora ubukerarugendo muri iki gihugu.

Uyu muyobozi yagize ati: “Twahinduye uburyo viza y’ubukerarugendo imara, tuyigira iy’igihe cy’imyaka itanu ikoreshwa kenshi kandi ku baturuka mu bihugu byose”

Ikinyamakuru khaleej times cyo muri iki gihugu kiravuga ko abatuye Dubai bishimiye cyane uko kongera iki gihe kuko bavuga ko bizatuma amafatanga bakoreshaga mu kongera viza avaho, gufasha abahatuye kwakira abantu babo ndetse no kuba abasaba akazi baziyongera.

Uhagarariye inyungu za Philipine muri Dubai Paul Raymund yatangarije iki kinyamakuru ko ari intambwe ikomeye yo kwigirira icyizere ku bukungu bwa UAE n’ubushobozi bwo gukurura ba mukerarugendo bafite impano zitandukanye zinjira muri icyo gihugubikazazamura utuzi twinshi tuzacyinjiriza umutungo mwinshi.

Iki gihugu kiri mu bikize cyane ku isi, buri mwaka cyakira miliyoni 21 z’abagisura baturutse hirya no hino ku isi, iyi Viza ikazafasha iki gihugu kuba ihuriro mpuzamahanga ry’ubukerarugendo.

Ubusanzwe iki gihugu cyatangaga Viza y’amezi atatu igura amadorari y’amerika 232 ndetse n’iy’ukwezi kumwe yaguraga amadorari 82, Iki gihugu ntikiratangaza igiciro cya Viza y’imyaka itanu yashyizweho

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here