Home Amakuru Covid19: Hafi 90% by’imisigiti ntisengerwamo

Covid19: Hafi 90% by’imisigiti ntisengerwamo

635
1

Kuva tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka, imisigiti n’insengero bifungwa kubera gufata ingamba zo kwirinda icyorezo cya koronavirus, iyakomorewe kuva mu kwezi kwa karindwi ni ingerere ku buryo imisigiti hafi 90% itagisengerwamo

Kuri ubu imisigiti yujuje ibisabwa mu kwirinda icyorezo cya covid19 mu gihugu hose ni 54 yonyine mu misigiti 455 yubatswe hirya no hino mu gihugu yari isanzwe ikorerwamo amasengesho.

Mu kiganiro umuyoboro wagiranye na Sheikh Mbarushimana Sulaiman, umujyanama wa mufti w’u Rwanda, yadutangarije ko mu misigiti yose yo mu gihugu irengaho gato 10% ariyo iri gusengerwamo, iyo ikaba ariyo yujuje ibisabwa nko kuba ifite uburyo bwo gukaraba bw’ikoranabuhanga bwa robine as kijyambere aho bidasaba kuyifungura ahubwo ari ukuhegereza ikiganza gusa, bisabwa imisigiti iri mu mijyi ari nayo ikomeje kuba imbogamizi.

Uyu mujyanama wa mufti avuga ko hari imisigiti idashobora kubona ibikoresho byasabwe n’inzego z’ibanze kubera imiterere y’iyo misigiti, bakemeza ko bari kuganira ubundi buryo bwakoreshwa abayisegeramo bakoroherezwa kandi ko byasobanuwe n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati: “Abantu bose ntabwo babasaba ibintu bimwe nko mu misigiti yo mu cyaro ntabwo babasaba ibintu bimwe nk’iyo mu mujyi, abo mu cyaro rwose icyo babasaba n’iyo Social distance (Gushyira intera hagati y’umuntu n’undi), ni ugukoresha amazi n’isabune isanzwe, ntabwo babasaba akuma kabanza gupima kuko ntako baba bafite, hanyuma ubundi bakemererwa.”

Muri iyi misigiti, umujyi wa Kigali niwo uza ku isonga kuko mu misigiti 67 yari isanzwe ikorerwamo amasengesho, iyujuje ingambazo kwirinda koronavirusi ni 14, intara y’amajyepfo mu misigiti 85, iyujuje ibisabwa ni 13, uburasirazuba mu misigiti 188 iyemerewe gusengerwamo ni 12, uburengerazuba mu misigiti 80 iyemerewe gukora muri ibi bihe ni 8 mu gihe mu ntara y’amajyaruguru hari imisigiti 35 ariko iyemerewe gukora muri ibi bihe byo kwirinda covid19 ni 7.

Zimwe mu mbogamizi zivugwa n’abayobozi b’imisigiti harimo kuba ibyo basabwa bibaremerera bigatuma badahabwa uburenganzira bwo gukora isengesho ikiza ku isonga akaba ari ugutunganya aho gukarabira intoki hakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka nibwo inama y’abaminisitiri yemereye insengero kongera gukora ariko hagashyirwa intera hagati y’umuntu n’undi.

1 COMMENT

  1. Asalam Arayikum Warahmaturullah Wabarakatuh! Nagiraga ngo muzatubarize.
    Ubundi twe nk’Abasilam mbere yogusenga turabanza tugakaraba
    Mwaza tubariza kuko usanga badushyira mugatebo kamwe naka bavandimwe bacu baba Christu kandi twe hari ibyo twakoraga bijyanye no kwisukura.
    Ahubwo tukaba twasabwa yuko buri Muslam yajya Atawariza Ku Musigiti.
    Allah Abatere Inkunga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here