Polisi yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya kongo yabeshyuje amakuru yamaze umunsi wose avuga ko igipolisi cyahagaritse idini ya Islam haba mu mujyi wa Kinshasa ndetse no muri kongo yose,bitewe n’ubushyamirane bw’impande ebyiri z’abayislam zihanganye zose zishaka gutegeka.
Ibi Polisi ibibeshyuje nyuma y’ubutumwa bwititriwe Polisi ya RDC bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’abayislam buvuga ko iri dini ryamaze gucibwa burundu muri iki gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Alphonse Landu Mavinga Komiseri mukuru wungirije wa Polisi ya RDC, rigira iti: “ Polisi nta bushobozi ifite bwo kubuza idini gukora imirimo yaryo” nyuma y’aho abayislam bahanganye na polisi ubwo yakizaga imvururu ku munsi w’ilayidi, umwe mu bapolisi akahagwa.
Ku rundi ruhande,Polisi ishimira ubutabera bwa kongo bwakatiye abantu 30 igihano cyo gupfa nyuma yo guhamwa n’icyaha, harimo babiri bahamijwe gushaka kwica umupolisi n’umwe wakatiwe gufungwa imyaka itanu kuba mu mutwe w’inyeshyamba, batanu bararekurwa abandi batanu barekurwa kubera abana.
Ubwo abayislam bizihizaga isozwa ry’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kuwa kane w’icyumweru gishize,nibwo abayislam barwanye nyuma yo kubura uyobora isengesho hagati ya Sheikh Yusuf Kapiapia na Sheikh Abdallah Mangala bombi bemeza ko aribo ba Mufti bakaba bafite n’abantu babashyigikiye.