Home Imikino KNC yongeye kwibasira FERWAFA

KNC yongeye kwibasira FERWAFA

374
0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yongeye gushimangira ko Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, rigifite byinshi byo gukosora mu makosa akorwa n’abakozi baryo.

Nta minsi myinshi ishize, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, rihannye Kakooza Nkuriza Charles (KNC) uyobora Gasogi United, rimuziza amakosa yakoreye ku bibuga mu bihe bitandukanye.

Uyu Muyobozi nawe ntiyawemye kugaragaza ko yahanwe azira ubusa kuko mu byo we ashinjwa avuga ko atari akwiye kubihanirwa.

Nyuma y’umukino wa 16 wa shampiyona, Gasogi United yatsinzemo Marines FC ibitego 3-2, uyu muyobozi abajijwe icyo yavuga kuba uyu mukino waratinze gutangira, yahise atunga FERWAFA urutoki ndetse yongera gushimangira ko iri Shyirahamwe rikwiye gukosora amakosa akigaragara mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Ati “Kugeza ubu hari ibintu bimwe Ubunyamabanga bugomba kuvugururu, nanubu ndabisubiramo. Ibi byose biba ni ukuvuga ko Ubunyamabanga bugomba kuba bukora. Ntabwo umukino wakererwa kuriya, abakinnyi baje bariye Saa tatu bazi ko bakina Saa sita, bagakina Saa cyenda. Ni ukuri ntabwo ari byo.”

Yongeyeho ati “Nta no kumenyesha byanabayeho. Ibi ni igihombo. Ubunyamabanga, cyane cyane Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa igomba kubyuka. Ibi nibyo tuvuga buri munsi. Bimaze kuba akamenyero kuko byabayeho ku mukino twakinnye na Gicumbi FC, bibayeho ku mukino twakinnye na Marines FC. Inshuro ebyiri, ni ukuvuga ngo mubifate uko biri mushaka. Tugomba kuba abanyamwuga, niba byatinze byibura habeho kumenyesha.”

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko FERWAFA igifite urugendo rurerure rwo gukosora amakosa menshi akiri mu mupira w’amaguru, icyo we yakomeje kwita umwanda.

Yongeye kandi gushimangira ko adateze kuzagaruka ku kibuga na rimwe mu bikorwa bya FERWAFA mu gihe cyose nta gikozwe ngo hakosorwe ayo makosa avuga ariko ahamya ko azajya ahaza hatabarimo ibikorwa by’iri Shyirahamwe kuko azajya aba aje mu bikorwaremezo bya Leta.

Ati “Ibyo nabasezeranyije nibyo nzakora. Nje hano kuko ibyitwa ko ari ibya Federation byarangiye. Nje ku kibuga cya Leta niho ndi kuganirira n’abanyamakuru nk’umuntu ubyemerewe n’amategeko utanga ibitekerezo byanjye. Kugeza igihe Federation izisubiriraho ikumva ko igomba gukora ibintu biri mu murongo byubaka umupira w’amakuru.”

Yakomeje agira ati “Nta gahunda mfite yo kugaruka ku kibuga cya Federation mu gihe bataragira impinduka, bakumva ko amakipe yose agomba kumvwa kimwe.”

Uyu muyobozi yanakomoje ku musifuzi mpuzamahanga, Ndayisaba Said uherutse kwanga igitego cya Gasogi, ubwo iyi kipe yatsindwaga igitego 1-0 na Rayon Sports. Ahamya ko FERWAFA yakabaye yaramuhannye.

Ati “Nk’ubu mwari mwumva hari icyemezo cya FERWAFA gihana umusizi watwibye, Said? Ntacyo. Bigaragara ko ari ibintu bizwi. Ni ibintu bikorwa na Federation ibizi. Niyitandukanye n’ibyo byose twita umwanda kugira ngo tugaruke ku mupira tuwuteze imbere, bitari ibyo nanubu niba ibyo nakoze ari amafuti bampane. Ibyo mvuga ni ibitekerezo byanjye mpabwa n’Itegekoshinga. Ntabwo umuntu wakora ibintu nka biriya bigayitse nka Said, Federation ntacyo iravuga, idahwanye nawe. Bigaragare ko ari ibintu biba byateguwe nk’uko nabivuze kandi mbisubiyemo.”

Abajijwe niba Urubambyingwe nirumusaba kugaruka ku kibuga atazabikora, KNC yasubije ko azagaruka mu butumwa azacisha mu zindi nzira nk’uko byagenze ubwo kapiteni wa Gasogi, Ndabarasa Trèsor yifotozanyaga umwenda uriho ubutumwa kugaragaza ko nk’ikipe yose bahari ku bw’uyu muyobozi ndetse imfura ye nayo ikaba yaragaragaye yicaye mu ntebe uyu muyobozi asanzwe yicaramo.

Yanongeye kandi gushimangira ko atigeze asaba imbabazi Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal ku magambo yari yamuvuzeho yanatumye afatirwa ibihano, ahubwo avuga yamureze amahomvu.

Itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA rivuga ko “inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022, yasanze Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvénal, nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Gorilla FC. Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gasogi United yakinishije ikipe ya kabiri itsindwa na Gorilla FC ya nyuma igitego 1-0.

Aganira n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yabwiwe ko abayobozi b’amakipe bavugwaho ‘betting’, abwira umubajije ko yazabaza Perezida wa Kiyovu Sports kuko ari we ubivugwaho cyane.

Si ibi KNC yahaniwe gusa kuko “Komisiyo yasanze kandi Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati Ahishakiye Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba yahanishijwe guhagarikwa imikino ine mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 50 Frw.”

Muri uyu mukino warangiye Gasogi United itsinzwe ibitego 3-2 kandi yari yayoboye n’ibitego 2-0, KNC ntiyishimiye ibyemezo byafashwe birimo guha Police FC umupira uteretse ku ikosa ritavugwaho rumwe, ukavamo igitego, asabira umusifuzi umuruho.

Abakinnyi ba Gasogi United batanze ubutumwa bugaragaza ko bahari ku bwa Perezida w’iyi kipe
KNC yongeye guhamya amakosa FERWAFA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here