Abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere, baratakambira inzego zibishinzwe ngo ziberenganure nyuma wo kwamburwa na Kaminuza y’u Rwanda (UR) amafaranga angana na miliyoni ebyiri n’ibuhimbi 20 Frw.
Kuva tariki 12-14 Ugushyingo 2021, i Huye mu mashami yose agize Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye, habaye amarushanwa y’umupira w’amaguru.
Aya marushanwa, yasifuwe n’abasifuzi bari bo mu Cyiciro cya Mbere ariko biciye mu busabe bw’umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda (Kayiranga) wandikiye Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF) arisaba aba basifuzi.
Nk’uko bigaragara, iyi mikino yasifuwe n’abasifuzi 16, harimo abagabo n’abagore ndetse n’abakomiseri babo.
Aba bose bamaze iminsi ibiri mu Karere ka Huye. Abasifuzi b’abagabo barishyuza ibihumbi 960 Frw, abagore bakishyuza ibihumbi 780 Frw mu gihe abakomiseri bo bishyuza ibihumbi 280 Frw, yose hamwe akaba miliyoni 2 n’ibihumbi 20 Frw.
Nyuma yo gusoza akazi ntibishyurwe, aba basifuzi bateye intambwe yo kwandikira Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (Vice UR Chancellor) ku itariki ya 4 Mutarama 2022 ariko ntibahabwa igisubizo.
Amakuru UMUYOBORO wamenye, ni uko impamvu aba basifuzi batishyuwe byatewe n’uwabasabye muri ARAF ariko hakaba nta yindi nyandiko ibisobanura neza kugira ngo igenderweho bishyurwa kuko amafaranga ya Leta yose asohotse agomba kugira ibisobanuro.
UMUYOBORO wifuje kuvugana n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda kuri aya makuru, ariko ntibyakunda.
Amakuru avuga ko, mu gihe Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwaba butabashije kwishyura aba basifuzi, bazitabaza izindi nzego zisumbuyeho zifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru.