Igihugu cya Pakistan kuri uyu wa mbere cyamaganye abigaragabya bo mu gihugu cya Suede kubwo gutesha agaciro igitabo gitagatifu cya Qoran ndetse inamagana amagambo yavuzwe n’umunyapolitike wo mu buholandi wibasiraga Islam n’ukwezi kwa ramadhan
Ibiro by’ububanyi n’amahanga bya Pakistan byavuze ko amagambo y’ubushotoranyi y’urwango ku bayislam atera akababaro abayislam barenga miliyari imwe n’igice bari hirya no hino ku isi.
Ibi biro byagize biti: “ Abayislam na Pakistan irimo turamagana bidasubirwaho gutuka idini ya Islam, ubukirisitu n’ubuyahudi, kandi bahagurukira kurwanya ihohotera iryo ariryo ryose rishingiye ku idini no ku myemerere” Ibi biro bya minisiteri y’ububanyi n’amahanga yongeyeho ko amahame agomba kubahirizwa no gushyigikirwa mu buryo bumwe.
Mu myigaragabyo yo kwibasira abayislam yabaye kuri Pasika mu cyumweru gishize muri Suwedi, abigaragabya batwitse Qoran, bituma habaho ubushyamirane bwatumye abantu barenga 40 bahakomerekera.
Iyi minisiteri ivuga ko umuryango mpuzamahanga ugomba gushyira mbaraga mu kurwanya abarwanya abanyamahanga, ihohotera ndetse no kurwanya abakangurira abantu kurwanya amadini n’imyizerere y’abantu runaka, ahubwo bagaharanira amahoro ku bantu bose
Ibiro ntaramakuru by’abongereza bivuga ko igihugu cya Pakistan cyamaze kohereza ubutumwa ibihugu bya Suwedi n’Ubuholandi akababaro k’abaturage ba Pakistan ndetse n’abayislam batuye hirya no hino ku isi.