Abanyeshuri bibumbiye mu itsinda riri kuri whatsap ry’abize mu kigo cy’ishuri ESSI Nyamirambo kibarizwa mu ndangamuco wa Kislam kiri i Nyamirambo kizwi nko kwa Kadafi mu ntangiririo z’uku kwezi kwa gatanu, bashyikirije inzu yuzuye bubakiye uwari umwarimu Mitima Elie wabigishije mu mwaka w’1985, usigaye utuye mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze.
Aba bahoze ari abanyeshuri muri iki kigo, kuri ubu babarizwa hirya no hino ku isi, bateguye kubakira umwarimu wabo bitewe n’ubuzima butari bwiza bamusanzemo by’umwihariko inzu yari atuyemo yavaga, nyuma yo kuganira nawe abasaba ko bamusanira inzu bahitamo kuyubaka bahereye hasi.
Bavuga ko bajya kugira igitekerezo cyo kubakira uwo musaza iyo nzu, bazirikanye ubumenyi yabahaye bwabagiriye akamaro mu mibereho yabo ya buri munsi, bamufata nk’umwarimu baha agaciro mu bihe byose by’ubuzima bwabo.
Me Nzeyimana Meddy, ari wamenyesheje bagenzi be biganye imibereho ya mwarimu Mitime Elie avuga ko yongeye kumenya amakuru ye aho yari agiye kumutereza inzu mu cyamunara mu gikorwa cyo kurangiza urubanza rwo mu mwaka w’2021, atangazwa no kuba uwo agiye gutereza cyamunara ari uwabahaye uburezi, ariko kandi ntibyamubuza gukora akazi yari afite.
Yagize ati: “Ubwo nashyiraga mu bikorwa irangiza ry’urubanza yatsinzwemo ngomba kugurisha amazu ye i Kigali, byabaye ngombwa ko njya gushaka nyiri iyo mitungo ngenda nyoboza kugeza ubwo namusanze i Rwaza, nsanga ni Prof wacu,”
Nizeyimana Meddy niwe wabonye bwa mbere umwarimu wabigishije uri ESSI Nyamirambo
Yongeyeho ati: “Uyu munsi tuje kubamurikira igikorwa twamukoreye mu rwego rw’ishimwe rito cyane twabashije kugeraho kuko ntabwo twabona ibyo twamushimira”
Mitima Elie ubu ufite imyaka 76 uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yigishaga isomo ryitwa Anatomie et Science Experimantale ndetse n’igifaransa muri iyo myaka ya 85, avuga ko yishimiye kuba abo yigishije bamuhinduriye ubuzima ko ari igitangaza kuba bamwubakiye inzu ifite agaciro ka Miliyoni zirenga 6, n’ibikoresho biyirimo,ariko ko atari abyiteze ko yagirirwa ineza.
Yagize ati: “Kuba narabareze neza numvaga ko ndi kubikora neza ntabwo nari nziko biri kubageraho neza ko bizabagera ku mutima kandi ko hazabaho igihe muzaza kunshimira, icyo nacyo ndakibashimiye, iki gikorwa mumurikiye ni nk’igitangaza ahari cyavuye ku ijuru, ni uko ibitangaza bitakibaho”
Mitima Elie wigishije mu bigo nka ESSI Nyamirambo na CIESK wubakiwe inzu
Mu gikorwa cyo kuyimushyikiriza cyitabiriwe n’umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Rwaza Dushimire Jean, yashimiye abari abanyeshuri b’uyu mwarimu ndetse agaragaza ko ari umusaruro n’umuco mwiza wo kuzirikana ineza n’ubumenyi yabahaye.
Amakuru twabashije kumenya ni uko uretse uyu mwarimu bubakiye inzu, hari undi mwarimu nawe wabigishije baguriye Moto ikora akazi ko gutwara abantu mu rwego rwo kugira ngo ijye ikora imufasha mu buzima bwa buri munsi.
ESSI Nyamirambo ni ikigo kibarizwa mu nzu ndangamuco ya Kislam habaye ikimenyabose kubera kwitirirwa uwari Perezida wa Libiya Muhamar Kadafi ari nawe washyizemo imbaraga kugira ngo cyubakwe anagitangiza ku mugaragaro, kikaba gifite umwihariko wo kuba cyigisha amasomo ya Siyansi gusa.
Inzu umwarimu Mitima Elie yahozemo yubakirwa indi n’abo yareze