Home Amakuru “Mu myaka ibiri imyigishirize ya Qoran ku bana bato izaba ari imwe”...

“Mu myaka ibiri imyigishirize ya Qoran ku bana bato izaba ari imwe” Sh Saleh

1115
0

Kuva mu kwezi k’ukuboza 2018 kuggeza tariki ya 01 Mutarama 2019, ubwo bamwe mu bari bitabiriye izi ngando barushanwaga gusoma Qoran mu mutwe, abarimu abari mu ngando za Qoran zari zateguwe na Darul Qoran, bo barimo bahugurwa ku gitabo gishya kizigishirizamo Qoran, kizwi ku izina rya Qaida Nuraniya.

Amwe mu mashuri yigisha Qoran i Kigali,harimo ishuri ryo mu kigo ndangamuco wa kislam ahazwi nko kwa Kadafi ndetse n’ishuri ryo ku musigiti wa Al Hidayah badutangarije ko kwigisha abana ari ukwirwanaho bakabigisha bagendeye uko nabo bize.

Hakizimana Adili umwarimu wa Qoran ku musigiti wa Al Hidaya avuga ko yigisha abana barenga 30 aho abana biga mu buryo busanzwe mu gitondo ndetse na nimugoroba, avuga ko imwe mu mbogamizi agira ari uburyo bigisha abana mu buryo budahoraho bitewe n’ababyeyi badashyira umuhate ku bana babo

Ishuri rya Qoran ryo ku musigiti wa Al hidayat hazwi nka Majengo

Uyu mwarimu avuga ko zimwe mu ngorane bahura nazo zirimo izo kuba ababyeyi batohereza abana babo kwiga ishuri rya Qoran no kuba badakurikirana imyigishirize yabo mu rwego rwo kumenya uko bari kwiga.

Undi mwarimu wa Qoran wigisha mu ishuri ry’incuke ryo ku musigiti wo kwa Kaddafi, Nyiraboneka Neema avuga basanzwe bigishiriza mu gitabo cyitwa Yasarna akabona imbogamizi mu buryo bushya bwo mu gitabo gishya, nko kutagihugurwaho, cyakora yemeza ko abarimu igihe baba bahuguriwe kuri icyo gitabo bacyigishirizamo.

Yemeza ko amahugurwa y’abarimu muri rusange ari ikintu gikomeye kandi byaba byiza abantu baramutse bigisha bimwe byaba akarusho kuko kwigisha mu buryo bwa buri muntu bidindiza abana bitewe n’ababigishije.

Abana bigira mu ishuri riri ku musigiti uzwi nko kwa Kadaffi

Minani Ismail uyobora ishuri ry’inshuke ryo ku musigiti wo kwa Kadafi we asaba ko uburyo bushya bwo kwigishirizamo Qoran bwaba bwiza ariko bukagera kuri buri mwarimu hagakorwa n’amagenzura niba koko buri gushyirwa mu bikorwa, bigafasha abigisha.

Mu kiganiro yahaye umuyoboro.rw, Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Saleh Nshimiyimana yatangaje ko umuryango w’abayislamu mu Rwanda wafashe umurongo wo kwibanda kuri Qoran ndetse banashyiraho umuyobozi ushinzwe iterambere rya Qoran kugira ngo abe ariwe ushinzwe ibijyanye n’iterambere ryayo mu Rwanda.

Sheikh Saleh avuga ko imyigishirize ya Qoran yari mu buryo butandukanye ari imwe mu bituma umwana adashobora gutera imbere bitewe n’uburyo yizemo burimo ubwo muri Arabie Saudite ubundi bukaba aribwo muri za Pakistan n’Ubuhinde.

Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Nshimiyimana Saleh

byabaye ngombwa ko dusanga ko Qoran byumwihariko twayishyiriraho umurongo nyawo twemeranyaho , ko ariwo murongo wafasha, yaba mu kuba ari umurongo ufasha mu kongera ubumenyi umwarimu ndetse n’abana bacu bakiga mu buryo butabagoye kandi bukaba aribwo bukoreshwa cyane ku isi”

Anavuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri, RMC izaba yamaze gushyiraho uburyo bushya bumwe bwo kwigisha abana Qoran mu gihugu hose

“Bizadufata umwanya ariko nibura mu myaka ibiri ndumva twaba dukoresheje inzira zose zishoboka kugira ngo abantu tumenye ko bose bari kuri gahunda imwe in shaa Allah, cyane ko hari n’abasanzwe bigisha hari ubumenyi baba badafite baba bakeneye kongererwa”

Abana biga Qoran kwa Kadaffi

Mufti w’u Rwanda wungirije kandi asaba ababyeyi kwita kuri Qoran kandi uko bashyira imbaraga mu yandi mashuri ari nako bagomba kuzishyira kuri Qoran n’andi masomo y’ibanze y’idini kuko ingero zihari ko byose bishoboka kandi umwana akabyiga neza kandi akanatsinda.

Mu ngando za Darul Qoran ziba buri mwaka zimara iminsi irindwi, abarimu 170 baturutse hirya no hino mu gihugu bahuguwe ku gitabo gishya cya Qaida Nuraniya gifasha uwiga gusoma Qoran mu buryo bumworoheye.

Umwe mu barimu bigisha Qoran mu kigo ndangamuco wa Kislam kwa Kadaffi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here