Home Imikino Nzotanga wa APR yateye uw’inyuma umugore babyaranye Kabiri

Nzotanga wa APR yateye uw’inyuma umugore babyaranye Kabiri

250
0

Myugariro w’iburyo mu kipe ya APR FC, Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga cyangwa Fils, yamaze kwihakana umubyeyi wamubyariye abana babiri.

Urukundo rwa Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga cyangwa Fils n’uyu mubyeyi wahawe amazina ya Uwamahoro Yvette ku bw’impamvu yifuje, rwatangiye ubwo uyu myugariro agikinira AS Muhanga.

Bisobanuye ko Nzotanga na Uwamahoro, bamaranye imyaka igera muri ine bari mu munyenga w’urukundo.

Amakuru yizewe UMUYOBORO.RW wamenye, avuga ko uyu mubyeyi atigeze ashaka umugabo ariko yifuje kujya mu rukundo n’uyu myugariro ngo bombi bajye bakemurirana ibibazo by’umubiri ariko n’urukundo rwa bo rugumeho.

Uyu mubyeyi wihagije mu bijyanye n’ubutunzi, yasabye uyu myugariro kumubyarira, undi abyemera atazuyaje ariko nyuma urukundo rwa bo ruzamo ibibazo.

Ku bw’ibyago bya Nzotanga n’uyu mubyeyi, umwana wa bo wa mbere yavutse mu kwezi kwa Werurwe 2023, ariko ahita yitaba Imana akivuka. Imfura y’aba bombi, Nzotanga yayise Ndayishimiye Junior.

Uyu mubyeyi ntiyatinze gusama indi nda y’uyu myugariro, kuko mu ntangiriro za Mutarama 2024 bahise bibaruka ubuheta bwa bo babwira Byishimo Olga.

Uyu mwana w’umukobwa na we ntiyagize amahirwe yo kubaho, kuko tariki ya 16 Mutarama 2024, yahise yitaba Imana ariko ashyingurwa ku wa kane tariki ya 18 Mutarama 2024 mu irimbi ry’i Nyamirambo.

Bitewe n’urukundo uyu mubyeyi yakunze Nzotanga, yamukoreye byose kugeza ubwo yamukoreshereje inzu ku Ruyenzi, yishyurwa ibihumbi 120 Frw. Uyu myugariro ayimazemo amezi asaga ane.

Umubano w’aba bombi ubwo wari ukiri ubuki, uyu myugariro yamenyeshaga uwitwaga umukunzi we, gahunda ze zose z’akazi ndetse ubwo yajyaga mu Busuwisi gutanga ubuhamya ku rubanza APR FC iri kuburanamo na Adil Erradi Mohamed wahoze ari umutoza wa yo, yakomeje kujya amubwira buri gahunda zose ariko amubwira ko yagiye mu igeragezwa.

Amakuru UMUYOBORO.RW wamenye, avuga ko inzu uyu musore abamo ku Ruyenzi, ari uyu mubyeyi uyishyura ndetse ari nawe waguze ibikoresho byose birimo.

Umubano w’aba bombi waje kuzamo amahari!

N’ubwo Nzotanga yari yarasabye umukunzi we ko umubano wa bo waba ibanga rikomeye, uyu mubyeyi nawe yamusabye ko atazamubangikanya n’abandi bakobwa ndetse amusaba kunyurwa n’urukundo amuha.

Gusa ntibyakundiye uyu myugariro, kuko byarangiye akundanye n’izindi nkumi zirimo uwitwa Nadine, Aliane na Madina bari kumwe magingo aya.

Uwamahoro yaje kubibona ariko umukunzi we akamubwira ibitandukanye n’ukuri. Byageze aho uyu mubyeyi yibonera ibimenyetso by’uko urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Nzotanga na Madina.

Byaje kubabaza cyane uyu mubyeyi, kugeza ubwo bombi batangiye kuvugana nabi bikomeye.

Uyu myugariro yatangiye kujya abwira umukunzi we mushya (Madina), ko atigeze amenyana na Uwamahoro wamukoreye byose kugeza ku kumukoredeshereza inzu atuyemo.

Byageze aho Fils yerura abwira uyu mubyeyi wamubyariye abana babiri, ko ntaho amuzi ndetse yanamwibagirwa akamukura mu bitekerezo bye nyamara ibimenyetso byerekana ko umubano wa bo wigeze kuryoha.

UMUYOBORO.RW wifuje kumenya icyo Nzotanga avuga kuri ibi bimuvugwaho, ariko nyiri ubwite araruca ararumira. Amakuru avuga ko we n’umukunzi we mushya bafashe icyemezo cyo kwishinganisha mu nzego z’Umutekano ku bwo gukeka ko Uwamahoro yazabagirira nabi.

Uyu myugariro yari aherutse kuvugwa mu rukundo na Ishimwe Aliane yari yasimbuje Nadine bigeze kujya mu rukundo.

Nzotanga yamenyekaniye muri AS Muhanga yo mu Karere ka Muhanga, ahava aza mu kipe ya APR FC akirimo kugeza magingo aya.

Ikiganza cya Nzotanga na Madina
Madina ni we wigaruriye umutima wa Nzotanga ubu
Yahise akundana na Ishimwe Aliane
Nzotanga yabanje kuryoherwa n’urukundo rwa Nadine

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here