Home Amakuru Perezida Kagame yavuze ku rupfu rwa mubyara we wishwe muri Jenoside

Perezida Kagame yavuze ku rupfu rwa mubyara we wishwe muri Jenoside

85
0

Ku nshuro ya mbere, Perezida Paul Kagame yavuze ku rupfu rwa mubyara we, Florence, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse kugeza ubu uwabigizemo uruhare akaba yidegembya mu Bufaransa.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, ubwo yatangizaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye muri BK Arena.

Umukuru w’Igihugu yakomoje ku nkuru ya mubyara we, Florence, wakoraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Mubyara wanjye, Florence, yakoreraga UNDP mu Rwanda imyaka irenga 15. Jenoside itangijwe, yafatiwe mu nzu ye hafi ya Camp Kigali, ari kumwe n’abantu 12.’’

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe bavuganaga kuri telefoni. Ati “Telefoni yo mu nzu ye yari igikora, namuhamagaye nkoresheje telefoni ya ‘satellite’. Buri gihe twavuganaga nta cyizere yari afite. Ingabo zacu ntizashoboraga kugera hariya. Ubwo Gen Dallaire yansuraga ku Murindi, namubwiye kurokora Florence, ambwira ko azagerageza.’’

Yerekanye ko inshuro ya nyuma bavuganye yamubajije niba hari uwagiye kumureba, amusubiza ko ntawe ahubwo atangira kurira.

Ati “Nyuma yavuze ati ‘Paul, hagarika kugerageza kudutabara, ntidushaka kongera kubaho’. Numvise ibyo avuga, ahita akupa telefoni. Icyo gihe nari mfite umutima ukomeye, ariko wacitse intege kuko numvise icyo yashakaga kumbwira.’’

Tariki ya 16 Gicurasi 1994, nyuma y’ukwezi Florence n’umuryango we utotezwa, baje kwicwa, harokoka umwishywa we watorotse bigizwemo uruhare n’umuturanyi we.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yaje kubaza Dallaire uko byagenze, amusubiza ko ingabo ze zagiyeyo zihura na bariyeri z’Interahamwe mu nzira zibura icyo zikora. Ati “Singaya Romeo Dallaire, ni umuntu mwiza.’’

Abakozi bakoraga muri UNDP bishwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umwe mu bo bakoranaga ndetse yakomeje kuhakora nta nkomyi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo nyuma y’imyaka myinshi hari ibihamya ku byo yakoze, agikomeje no kwidegembya mu Bufaransa aho yahungiye.

Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagakwiye kuba yarasize isomo ku Isi kubera ko ibyabaye ari integuza y’uko ubwicanyi bushobora kuba aho ari ho hose mu gihe bititaweho.

Perezida Paul Kagame yasobanuye uko mubyara we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here