Home Imikino Gorillas-Games yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Gorillas-Games yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

316
0

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yamaze kubona umuterankunga uzajya uhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza ku kwezi ndetse n’umwaka aho bifite agaciro ka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muterankunga akaba ari Sosiyete y’imikino y’amahirwe imenyerewe mu Rwanda ya Gorilla Games.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 na perezida w’akanama k’ubutegetsi ka shampiyona y’u Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yusufu n’umuyobozi wa Gorilla Games, Brian Nkuru.

Ni amasezerano azamara imyaka 3 ariko ishobora kongerwa mu gihe imikoranire yagenda neza.

Hazajya hahembwa ibyiciro 4 mu bihembo by’ukwezi; umukinnyi w’ukwezi azajya ahabwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, umutoza w’ukwezi ahembwe ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye w’ukwezi “Save of The Month” azajya ahembwa ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’igitego cy’ukwezi kizajya gihembwa ibihumbi 300 Frw.

Ibihembo by’umwaka biri mu byiciro 9 aho uwatsinze ibitego byinshi “Topscorer” azajya ahembwa miliyoni 3 Frw, umukinnyi w’umwaka (MVP) azahembwa miliyoni 3Frw, umutanze imipira myinshi yavuyemo ibitego azajya ahembwa miliyoni 2 Frw, umunyezamu w’umwaka azajya ahembwa miliyoni 2 Frw.

Umutoza w’umwaka azajya ahembwa miliyoni 1.5 Frw, umukinnyi mwiza ukiri muto azajya ahembwa miliyoni 1 Frw, igitego cy’umwaka kizajya gihembwa ibihumbi 750 Frw, ikipe y’umwaka (11 kongeraho n’umutoza) bazajya bahembwa miliyoni 3.3 Frw bayagabane ni mu gihe umusifuzi w’umwaka azajya ahembwa miliyoni 1 Frw.

Uretse aya mafaranga azagenda mu bihembo, umuyobozi wa Board ya Shampiyona y’u Rwanda, yavuze ko iyi sosiyete y’imikino y’amahirwe izajya yishyura miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka muri “Rwanda Premier League” adafite aho ahuriye n’ibi bihembo, muri rusane izajya isohora miliyoni 150 ku mwaka.

Gutora bikaba bizajya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’akanama nkemurampaka kazashyirwaho.

Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here