Akabari kazwi nka “2Shots Club” gaherereye i Remera hafi ya BK Arena munsi ya Stade Amahoro, kiyemeje kuzaha Pasika Abanyarwanda bakagana.
Ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe, ni bwo Abayoboke b’Idini ya Gatulika, bazaba bizihiza Umunsi wa Pasika.
Akabari ka “2Shots Club”, kiyemeje kuzasusurutsa abazaba bari muri uyu munsi wa Pasika.
Abahanzi barimo Don Gaga, Luck Coco na Intore Ndatinya, bazaba basusurutsa abazaza kuharuhukira. Ikirenze kuri ibyo, bazacurangirwa muzika imbona nkubone (Live Music).
Abazaza kuhataramira kandi, bazaharebera umukino wa Manchester City na Arsenal ziyoboye shampiyona y’u Bwongereza.